Ba Ofisiye Bakuru bari mu mahugurwa ku micungire y’ingabo

Ba Ofisiye bakuru 26 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, n’abakozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye Amahugurwa ku Micungire y’Urwego rw’Ingabo ari kubera mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yatangiriye ku cyiciro cyakozwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga (online) kuva ku ya 1 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026, akomereza ku cyiciro cyo kwigira ku ishuri kuva ku ya 13 kugeza ku ya 23 Nyakanga 2026.

Iki ni icyiciro cya gatatu mu ruhererekane rw’amahugurwa yo ku rwego rw’ubuyobozi bukuru yateguwe ku bufatanye n’Ishuri Rikuru rya RDF n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere, igenamigambi no gufata ibyemezo.

Azafasha abayitabiriye kugira ubushobozi bukenewe mu kuyobora neza inzego z’ingabo, ibikorwa byazo n’umutungo, haba mu bihe by’amahoro no mu bihe bidasanzwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka