AVEGA Agahozo yakiranye urugwiro impano ya Imbuto Foundation y’Ivuriro rigendanwa
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yashyikirije Umuryango wa Avega Agahozo ivuriro rigendanwa (mobile clinic), ryakiriwe na Perezida w’uyu muryango, Madamu Alphonsine Mukarugema.
Iri vuriro ryatanzwe binyuze mu bufatanye hagati ya Imbuto Foundation n’Ikigo cya Leta ya Turikiya gishinzwe ubutwererane n’iterambere (TIKA), gihagarariwe n’Umuyobozi wacyo mu Rwanda, Kenan Yiğit.
Uyu muhango kandi witabiriwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Prof. Dr. Claude Muvunyi.
Iri vuriro rigendanwa rifite ibikoresho byose bikenewe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, rikazafasha kugeza serivisi z’ubuzima zinoze ku baturage bo mu bice bitagerwaho na serivisi z’ubuvuzi byoroshye, bityo ubuvuzi bukegerezwa abakeneye ubufasha kurusha abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|