Asaga Miliyari 13Frw agiye gufasha Intara y’Iburengerazuba guhangana n’imyuzure
Intara y’Iburengerazuba igizwe ahanini n’imisozi miremire kandi ihanamye, bigatuma iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi ndetse rimwe na rimwe agateza n’inkangu, bityo aho ayo mazi anyura akahateza imyuzure ihitana abantu n’ibintu, ari yo mpamvu y’uyu munshinga watangijwe wo gukumira ibyo byago.
Uyu mushinga wo guhangana n’izo ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026, ukaba watangirijwe mu Karere ka Karongi ari na ho uzakorera ndetse no mu Karere ka Rusizi ku ikubitiro.
Ibikorwa by’uyu mushinga uzatwara Miliyoni 9 z’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 13Frw), bizibanda ku gusana ibyogogo n’inkombe z’imigezi byangiritse, kongera amashyamba no gusana ayangiritse, hagamijwe kubaka ubudahangarwa bw’ubutaka.
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), ndetse n’uturere uzakoreramo, ukaba watewe inkunga na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).
Umuyobozi Mukuru wa RWB, Eng. Nyirishema Richard, avuga ko uyu mushinga ari igisubizo kirambye kuri iki kibazo kibangamiye ubukungu bw’Igihugu.
Ati “Uyu mushinga ni igisubizo muri rusange ku gihugu, ariko cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba ahakunda guhura n’ibibazo by’imyuzure ndetse n’inkangu. Icyo twakoze ni ukureba ahakenewe ibikorwa byihutirwa, nko muri Rusizi i Bugarama no muri santere ya Bweyeye hibasiwe n’imyuzure kandi hari ibikorwa remezo”.
Ati “Ibi bikorwa remezo rero birahenze, hari nk’umushinga wa Kivu wo gutanga amazi meza (Kivu Belt Water Supply System), ntabwo Igihugu cyajya gishyira imbaraga mu bikorwa remezo nyuma bikangizwa n’inkangu cyangwa imyuzure. Uyu mushinga rero uzadufasha kugabanya ubukana bw’ibibazo aya mazi aduteza, ibyo tuzahigira bikazadufasha kuba twawushyira no mu tundi turere twibasirwa n’ibiza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, avuga ko uyu mushinga ari ingenzi mu kurwanya ibiza.
Ati “Uzadufasha gutera ibiti ku misozi miremire yacu, kuko hari itari iriho amashyamba cyangwa imirwanyasuri, bityo bikumire amazi yamanukaga ari menshi agatuma imigezi yuzura igateza imyuzure n’inkangu, bikangiza ibikorwa by’abaturage”.
Muri aka Karere ka Karongi ahitwa Gitwa mu Murenge wa Rubengera, haherutse gucika inkangu nini, ubutaka bumanukana n’ibyari biburiho byose birimo imyaka y’abaturage biruhukira mu kabande, ibi byatumye imiryango 40 y’abari bahatuye yimurwa ishakirwa aho gutura.
Muri aka Karere ka Karongi, muri Gicurasi 2018, abantu 18 barapfuye bahitanywe n’inkangu yacitse mu Murenge wa Rwankuba.
Muri Gicurasi 2023, na bwo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru habaye ibiza bikomeye, aho byahitanye abantu basaga 120, nyuma y’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mudufashe pe ayamazi yishe numwana wimtaka12
Nomukarere kaRubavu mumurenge wa Mudende akagali ka Bihungwe amazi yibirunga abangamiye abaturage pe mudukorere ubuvugizi bahagere