Arenga Miliyari 120Frw amaze gushorwa mu bikorwa bihuza impunzi n’abaturiye inkambi

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, bamaze gushora arenga Miliyari 120Frw, mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikira impunzi n’abaturiye inkambi.

Inkambi ya Mahama
Inkambi ya Mahama

Ni amafaranga yashowe mu gihe cy’imyaka irindwi, mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi, gukora imihanda, imiyoboro y’amazi, kubaka isoko, andi atangwa nka Nkunganire mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abo bantu.

Ibi bikorwa byakorewe mu Turere dutandatu turimo inkambi z’impunzi, bishyirwa mu bikorwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ibinyujije mu mushinga wayo ‘Jya Mbere’, muri gahunda y’imyaka irindwi yari ifite ingengo y’imari ingana na Miliyoni 84 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga Miliyari 123Frw.

Guhera muri Kanama 2019, muri utwo Turere mu bijyanye n’uburezi hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 250, ubwiherero 386, hamwe na Laboratwari yubatswe ku ishuri riri mu nkambi ya Mahama.

Mu buvuzi, hakozwe ibikorwa birimo kubaka ibitaro bya Kirehe byubakiwe inyubako itangirwamo serivisi zo kubyara n’izindi, hamwe n’ibya Ngarama birimo kubakwa aho imirimo y’igice cya mbere yarangiye, hakaba harimo gukorwa igice cya kabiri. Harimo no kubakwa ikigo nderabuzima cya Nyarubuye kirimo gushyirwa ku rwego rwisumbuye, gihabwa ubushobozi bwo gutanga serivisi zitangirwa ku bitaro.

Hanubatswe imiyoboro y’amazi itatu mu Turere twa Gatsibo, Karongi na Nyamagabe, harimo uw’ibirometero 22 wubatswe ahitwa Kigwende Nyamirondogoro muri Karongi, muri Gihengeri mu Karere ka Gatsibo hubakwa ibirometero 23 hamwe n’ibindi 15 byubatswe mu Karere ka Nyamagabe.

Iyo ngengo y’imari kandi yakoreshejwe hubakwa isoko mpuzamahanga ry’amatungo rya Ryarubondo riri mu Karere ka Nyamagabe, hamwe n’isoko rya Mugera riri mu Karere ka Gatsibo.

Hakozwe umuhanda Bwishyura-Kiziba uturuka mu Mujyi wa Kibuye werekeza mu nkambi ya Kiziba, ureshya n’ibirometero 14.5. Hanatangwa amafaranga ya Nkunganire ku bantu barenga 5300, hamwe n’amahugurwa ajyanye no gukora imishinga, gucunga no gukoresha amafaranga hamwe no gukoresha ibigo by’imari, ku bantu barenga ibihumbi 22 bo mu Turere 11.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurengera ubuzima bw’abatuye n’abaturiye inkambi, hakozwe za ruhurura zitwara amazi zirenga ibirometero 20 muri utwo Turere twose.

Abagezweho n’ibyo bikorwa hamwe n’ibindi byakozwe, bavuga ko byabahinduriye ubuzima mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bagashima Leta y’u Rwanda yabigizemo uruhare, kubera ko hari aho byabakuye n’aho byabagejeje.

Alphonsine Mukamazimpaka wo mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo, avuga ko yageze mu bitaro bya Ngarama agasanga byarahindutse agereranyije n’aho bari basanzwe bivuriza.

Ati “Natangajwe n’uko nabonye inzu igeretse kuko nibwo bwa mbere nari nyibonye, mpageze nahazengurutse, ariko ikintu cyanejeje, nagiye ngeze ku muryango banshyira mu cyuma (Elevator/ascenseur) kirankubita kiranzamura kingeza muri etaje hejuru, mpageze mpabona ibintu byiza cyane. Twishimira ko Leta ya Kagame yaduhaye iterambere, jye ntabwo i Kigali mpanzi ariko nageze muri iyi nyubako mbona nageze i Kigali, nanezerewe, nishimye, kuko aho twari turi twanyagirwaga, ariko ubu nta murwaza unyagirwa.”

Faustin Mugisha, impunzi icumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, aho yageze mu 2013 aturutse muri RDC, avuga ko isoko rya Ryarubondo ribafitiye akamaro kuko ribafasha mu bikorwa byabo by’iterambere.

Ati “Iyo wabonye amafaranga, uraza ukagura itungo hano ukagenda ukariragira, ryamara kwiyongeraho gake ukarigarura, ukongera ukarigurisha ukagira ikintu wungukamo."

Francine Uwajeneza ni umwe mpunzi zavukiye mu nkambi ya Kiziba, bakahigira amashuri abaza kugera muri Kaminuza aho arimo kurangiza. Avuga ko mbere y’uko begerezwa amashuri, atari benshi bagiraga amahirwe yo kwiga ngo barangize kaminuza.

Ati “Umuntu wese w’impunzi aba afite icyizere ko ashobora kwiga akarangiza amashuri yisumbuye akabona na kaminuza byoroshye. Mbere nta bushobozi abantu bari bafite, byabaga bigoye ku buryo hariho n’abacikirizaga ishuri, ariko ubu ngubu dufite amahirwe kuko umuntu ariga akarangiza nta kibazo.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Jya Mbere’, Frank Ngoga, avuga ko ibikorwa byose byakozwe byagize uruhare mu gufasha impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi kwigira.

Ati “Babonye akazi bituma barushaho kwigira, aho bagiye bagura ibintu bifatika, kuko harimo abakubwira ko baguze inzu, ubutaka, amatungo magufi n’amaremare hamwe n’imodoka, bitewe n’ukuntu umushinga ‘Jya Mbere’, wagiye ubateza imbere. Hari n’izindi ngaruka nziza zawo twagiye tubona, aho impunzi zatangaga akazi ku Banyarwanda, barahari benshi cyane bakubwira ko hari abo bahaye akazi.”

Umushinga ‘Jya Mbere’ watangiye muri Kanama 2019, ukaba usigaje gusa amezi atarenga arindwi kuko biteganyijwe ko uzarangira mu Ukwakira uyu mwaka wa 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka