Ibi biganiro biraba mu gihe Iran yatangaje ko yongeye gufunga Ubunigo bwa Hormuz, ivuga ko Amerika na Israheli byarenze ku masezerano yari agamije guhagarika imirwano mu karere.
Cyakora, ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bukorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa n’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kunyura muri iyo nzira nta nkomyi zikomeye zihari.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yageze mu Busuwisi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aho aza kwitabira ibi biganiro.
Ku ruhande rwa Iran, intumwa zirimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Bagher Ghalibaf, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, na zo zamaze kugera aho ibiganiro biza kubera.
Ibi biganiro biranitabirwa na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Field Marshal Asim Munir.
Pakistan yakomeje kugira uruhare nk’umuhuza hagati ya Amerika na Iran kuva intambara yatangira, ndetse yanakiriye icyiciro cyabanje cy’ibiganiro hagati y’impande zombi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mbere y’itangira ry’ibiganiro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan yavuze ko Pakistan izakomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyumvikanyweho hagati ya Amerika na Iran.
JD Vance yavuze ko yizeye ko ibiganiro biri bubyare umusaruro ku bibazo birebana n’ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi ndetse no ku kubahiriza agahenge kamaze gutangazwa muri Libani.
Vance yavuze kandi ko umutekano wa Israheli na Libani ari ingenzi kugira ngo akarere kose kagire amahoro arambye.
Ku ruhande rwa Iran, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Esmail Baghaei, yavuze ko igihugu cye kizatsimbarara ku gusaba ko ibindi bihugu byubahiriza ibyo byiyemeje mu masezerano aherutse gusinywa.
Ibi bibaye mu gihe imirwano hagati ya Israheli n’umutwe wa Hezbollah ukorera muri Libani yakomeje na nyuma y’itangazwa ry’agahenge.
Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko abantu nibura 47 bishwe ku wa Gatandatu mu bitero by’indege bya Israheli.
Ingabo za Israheli na zo zatangaje ko zagabye ibitero ahantu 80 havugwaho kuba hafitanye isano na Hezbollah.
Impaka zikomeye zikomeje kuba ku bijyanye n’Ubunigo bwa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo peteroli nyinshi yoherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Iran yavuze ko yayifunze kubera ibyo yise kutubahiriza amasezerano kwa Amerika, ariko CENTCOM ivuga ko amato akomeje kuyinyuramo nk’ibisanzwe.
Ubunigo bwa Hormuz bufite uruhare runini mu bucuruzi bw’ingufu ku isi, kuko buri munsi, ubusanzwe bwanyuzwagamo miliyoni zisaga 20 za barili za peteroli n’ibindi bikomoka kuri yo.
Icyo ni kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga, bigatuma ibirimo kubera muri aka gace bikurikiranirwa cyane hafi n’amahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|