Amerika igiye gufatanya n’u Rwanda kubaka ingufu za Nikeleyeri

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri zigamije amahoro (NCMOU).

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali, ahari kuhera inama mpuzamahanga ku iterambere rya Nikeleyeri.

Abayashyizeho umukono ni Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwa byo kugenzura Intwaro no kudakwirakwiza Intwaro za Kirimbuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Renee Sonderman ku ruhande rumwe.

Ku rundi ruhande, hasinye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi.

Aya masezerano agamije kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri zikoreshwa mu nyungu z’ibikorwa bya gisivili.

Mu bifatika, Ikigo Holtec International cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga rya Holtec SMR-300 mu Rwanda.

Ibi bizafasha gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda yo kugira inganda nto zitunganya nikeleyeri zizwi nka SMR bitarenze 2030.

Ikoranabuhanga rya rya Holtec SMR-300 ritanga ubushobozi bwo kubaka urganda rwa Nikeleyeri rushobora guranga Migawatt 300 z’ingufu.

Ubu buryo ni bwo u Rwanda rwahisemo gukoresha, kuko uruganda runini rwa Nikeleyeri rushobora gutanga Megawatt zirenze 1000 rwo ruhenze kurushaho, ariko rukaba ngo runatwara umwanya munini, rwaba aho rwubakwa, ndetsw n’umwanya urukikije ugomba kuba udakoreshwa ku bw’impamvu z’umutekano.

Ku bihugu bito, SMR nibyo bikorwa remezo byoroshye mu kubaka ingufu za Nikeleyeri. N’ubwo zitanga Megawatt 300, ziba zishobora kongerwa, zigatanga ingufu nyinshi birushijeho, kandi ntacyo bihungabanyije.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka