Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko mu ruzinduko rwo gutsura umubano

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Impande zombi zunguranye ibitekerezo by’umwihariko ku gushimangira ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, harimo guhanahana ubunararibonye no kongera ubufatanye mu bikorwa by’Inteko.

Abayobozi, bagaragaje ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza bw’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Biyemeje kandi gukomeza gukorera hamwe mu guteza imbere ubufatanye bufatika mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Bushinwa bisangwanywe umubano w’amateka kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibihugu byombi byakomeje kubaka umubano ushingiye kuri politiki, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi bifatanya mu mishinga itandukanye irimo nk’ishoramari, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi myinshi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka