Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yaganiriye n’Umugaba Mukuru wa RDF ku bufatanye mu bya Gisirikare
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, kuri uyu gatatu yagiranye ibiganiro na Gen. MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defence Force), mu ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo kurushaho kunoza no gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano n’igisirikare.
Mu byo baganiriyeho, hibanzwe ku kongera icyizere hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ingabo zabyo, ndetse no kurushaho kwimakaza ubufatanye mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ambasaderi Gao Wenqi yashimangiye ko u Bushinwa bushyigikiye ubufatanye burambye n’u Rwanda, agaragaza kandi ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gukorana bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’umutekano n’iterambere ry’ubushobozi.
Ku ruhande rwe, Gen. MK Mubarakh yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro kanini ubufatanye rufitanye n’u Bushinwa, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi ingabo, amahugurwa ya gisirikare ndetse n’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Impande zombi zemeranyije ko gukomeza kwimakaza ubu bufatanye mu bya gisirikare ari imwe mu nkingi z’ingenzi zubakirwaho umubano mugari w’ibihugu byombi, ndetse no kurushaho guteza imbere ubufatanye bwimbitse mu rwego rw’icyerekezo cy’ubufatanye bw’igihe kirekire (comprehensive strategic partnership).
Hashize igihe, Ingabo z’u Rwanda n’iza People’s Liberation Army zifitanye umubano ushingiye ku gusurana hagati y’abasirikare bo ku mpande zombi ndetse no kungurana ubumenyi n’inkunga mu bya tekiniki.
Uruhare rw’u Bushinwa mu mugabane wa Afurika rugenda rwiyongera, cyane cyane binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye, aho u Rwanda na rwo ari kimwe mu bihugu bitanga ingabo nyinshi. Ibi byatumye habaho imikoranire ishingiye ku ntego zihuriweho mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga.
Ubufatanye hagati ya Rwanda Defence Force n’ingabo z’u Bushinwa bushingiye ku mubano w’ububanyi n’amahanga watangiye mu 1971, ariko bwaje gufata indi ntera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo u Rwanda rwatangiraga kongera kubaka inzego zarwo za Leta, zirimo n’igisirikare.
Mu rwego rwo kwiyubaka no kwagura abafatanyabikorwa mpuzamahanga, u Rwanda rwifashishije u Bushinwa mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare, uburezi mu bya gisirikare, ndetse no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|