Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yasuye Kigali Today

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yasuye Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today, ashima ibikorwa byacyo, yizeza gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’iki kigo.

Ambasaderi Wenqi yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Ambasaderi Wenqi yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Abasuye Kigali Today ni itsinda rigizwe n’abantu umunani barimo batatu bakora muri Ambasade, ari bo Ambasaderi Gao wenqi, Director Zhang Xiaohong na Jin Hong.

Hari kandi batanu baturutse mu Ishuri Rikuru ryo mu Bushinwa ryigisha ibijyanye n’imibereho myiza, ari bo:

 LIAO Fan, Director-General, Institute of World Economics and Politics (IWEP), Chinese Academy of Social Sciences (CASS),
 WANG Yongzhong, Director, Division of International Commodities, IWEP, CASS.
 CHEN Zhaoyuan, Deputy Director, Division of Global Governance, IWEP, CASS,
 XU Yanzhuo, Research Fellow, Division of Foreign Policy Analysis, IWEP, CASS
 YANG Meijiao, Research Fellow, Division of Xi Jinping Thought on Diplomacy, IWEP, CASS

Ambasaderi Gao Wenqi, yageze ku cyicaro gikuru cya Kigali Today, aho ikorera mu nyubako ya CHIC mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, bakirwa n’ubuyobozi bukuru bwa Kigali Today bwari burangajwe imbere n’umuyobozi Mukuru, Dan Ngabonziza.

Akihagera, Ambasaderi Wenqi, yasuye amashami atandukanye y’icyo kigo, arimo Kigali Today Web Content, KT Radio na KT Press, asobanurirwa byinshi ku mikorere yabyo.

Nyuma yaho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru, asobanurirwa imikorere y’icyo kigo.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today wungirije ushinzwe ibijyanye n’amakuru, Fred Mwasa, yasobanuye mu buryo bw’imibare uko amashami ya Kigali Today akurikirwa.

Yagize ati “Radio yonyine yumvwa n’abarenga Miliyoni 1.8 ku munsi mu gihugu hose, KT Press ikurikirwa n’abari hagati y’ibihumbi 10 na 15 ku munsi, Kigali Today web y’Ikinyarwanda, ikurikirwa n’abari hagati y’ibihumbi 40 na 60 ku munsi.”

Uretse radio n’ibinyamakuru byandika, Ambasaderi Wanqi yaneretswe imikorere y’imbuga nkoranyambaga zitandukanye z’ibinyamakuru bya Kigali Today.

Aha yanagaragaje ko byinshi mu bigo by’itangazamakuru mu Rwanda, bifite igitangamakuru kimwe, ibituma abenshi batazi ko KT Radio na KT Press ari ibya Kigali Today, kuko bazi ko ari ibitangazamakuru bitandukanye.

Ambasaderi Wenqi yanashimiwe ubufatanye u Bushinwa bufitanye na Kigali Today by’umwihariko, kuko binyuze muri ubwo bufatanye hari abanyamakuru b’iki Kigo bashoboye kujya kwiga mu Bushinwa, bikabafasha kongera ubumenyi no kwaguka mu rwego rw’akazi.

Agaruka ku ntego za Kigali Today, Umuyobozi Mukuru wayo Dan Ngabonziza, yagaragaje ko bashishikajwe no kurushaho gukora kinyamwuga, no kubaka ikigo cyifuzwa na buri wese.

Yagize ati “Icyerekezo cya gahunda dufite kuri iki kigo cy’itangazamakuru, mpora mbabwira ko dukeneye kubaka ikigo cy’itangazamakuru aho n’umwuzukuruza wanjye azaba atewe ishema no kuza gukorera hano. Iyo ni yo ntego yacu. Ikindi mu byo tugomba gukora nk’ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda, tuzi aho iki gihugu cyavuye mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, turashaka kuba ku ruhembe rw’abagaragaza ibyo byiza rugezeho no mu myaka 50 iri imbere cyangwa irenga.”

Ambasaderi Wenqi muri Studio ya KT Radio
Ambasaderi Wenqi muri Studio ya KT Radio

Ambasaderi Gao Winqi, yanyuzwe n’imikorere hamwe n’imikoranire na Kigali Today, yizeza ko bazakomeza gufatanya muri gahunda ikigo cyihaye y’imyaka itanu iri imbere, ihura neza n’intego z’igihugu z’icyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere (NST2).

Kigali Today ni ikigo cy’itangazamakuru gikorera mu Rwanda guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011, kikaba gifite ibitangazamakuru birimo Kigali Today web Content cyandika inkuru mu Kinyarwanda, KT radio yumvikana mu gihugu cyose ku kigero kiri hejuru ya 80%, hamwe na KT Press yandika inkuru zo mu Cyongereza.

Ambasaderi Gao Wenqi ajya yandika inkuru zigatangazwa kuri KT Press no ku zindi mbuga za Kigali Today, muri uru ruzinduko akaba yazirebye, ndetse yemera ko azakomeza akandika n’izindi nyinshi.

MD Ngabonziza ashyikiriza impano Ambasaderi Wenqi
MD Ngabonziza ashyikiriza impano Ambasaderi Wenqi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka