Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda arashima umubano w’ibihugu byombi ukomeje gukura

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yishimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, mu gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 54 ishize umubano wabyo ushinze imizi, bishimangira kandi ubucuti ndetse n’ubufatanye burambye bukomeje kurushaho kwiyongera hagati ya Beijing na Kigali.

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Gao yashimye intambwe ishimishije imaze guterwa kuva ibihugu byombi byatangira umubano mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kuva mu 1971, avuga kandi ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeje kwiyongera mu nzego zitandukanye.

Yagize ati "Mu myaka 54 ishize, umubano w’ibihugu byombi warushijeho gukomera, bigaragazwa n’ubufatanye bufatika ndetse n’ubucuti bwimbitse.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda n’u Bushinwa ari ibihugu by’Abafatanyabikorwa kandi bihuje ibitekerezo, ndetse n’intego bishingiye ku bucuti bw’igihe kirekire kandi bushingiye ku kwizerana mu gufatanya mu rugendo rw’impinduka mu iterambere, no kugendana n’aho Isi igeze.

Ambasaderi Gao Wenqi, yashimiye Abanyarwanda mu ngeri zose kubera ubwitange bakomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda.

Yashimangiye ko Igihugu cye cyiteguye gukorana bya hafi n’u Rwanda, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu byombi bemeranyijwe mu guteza imbere ubufatanye.

Ku ya 12 Ugushyingo 1971, nibwo u Bushinwa n’u Rwanda byiyemeje gutsura umubano mu bubanyi n’amahanga, ariko wagiye wagukira no mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bucuruzi, ibikorwa remezo, uburezi, n’ikoranabuhanga byose biyobowe n’ubwubahane, gusangira intego n’icyerekezo hagati y’ibihugu byombi.

Ibi kandi bishimangirwa n’uburyo Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa biyemeje kurushaho kwimakaza uyu mubano, mu mwuka mwiza w’ubuvandimwe.

Umubano mu bya Politiki

Ibihugu byombi bifite umubano ukomeye mu bya Politiki urangwa na gahunda zirimo no kungurana ibitekerezo, no gufashanya ku bibazo by’ingenzi ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping, bagiye bahura mu bihe bitandukanye, harimo n’uruzinduko rw’amateka Perezida Xi yagiriye mu Rwanda mu 2018, rukaba ari n’ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa yari agiriye mu Rwanda.

Abayobozi bombi mu biganiro bagiranye mu bihe bitandukanye biyemeje kurushaho kunoza ubufatanye binyuze mu mahuriro atandukanye y’ubufatanye by’umwihariko hagati ya Afurika n’u Bushinwa (Forum on China-Africa Cooperation - FOCAC).

Ubufatanye mu bukungu n’iterambere

U Bushinwa ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu iterambere ry’u Rwanda, bijyanye n’uburyo bushyigikira imishinga y’ibikorwa remezo by’umwihariko nka Kigali City Roads Network, icyanya cyo kubungabunga ibidukikije cya Nyandungu Eco-Park, Ibitaro bya Masaka no kwagura umuhanda wa Giporoso-Ku Cya Mutzig-Masaka.

U Bushinwa kandi bwashyize ishoramari ryabwo mu mishinga y’ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’inganda, ndetse mu minsi yashize habayeho ibikorwa by’ubwiyongere mu gutwara abantu mu buryo butangiza ibidukikije (E-Mobility) aho amasosiyete atandukanye yo mu Bushinwa akora imodoka yafunguye imiryango mu Rwanda, harimo nka BYD, Dongfeng Liuzhou, na Liuzhou Wuling Motor Co’s n’ayandi.

Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi nabwo bwagiye bwiyongera, aho u Bushinwa bukaba isoko y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga birimo imashini, ibikoresho by’ikoranabuhanga, n’iby’ubwubatsi mu gihe u Rwanda rwohereza ku isoko ry’u Bushinwa icyayi, ikawa, n’amabuye y’agaciro.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere ishoramari mu by’inganda, cyane cyane binyuze mu kubaka icyanya cyahariwe inganda (Kigali Special Economic Zone).

Ibihugu byombi kandi bikomeje gufatanya mu guhanga udushya, guteza imbere ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije n’izindi gahunda zigamije kubaka ubufatanye bubayarira inyungu abaturage b’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no ku rwa Afurika muri risange.

Uburezi

U Bushinwa butanga buruse n’amahugurwa ku abanyeshuri bo mu Rwanda ndetse ibi byatumye hashyirwaho rimwe mu mashyirahamwe akomeye ahuza abanyeshuri barangije mu bushinwa (Rwanda-China Alumni Organization - RCAO).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka