Ambasaderi Jacqueline Mukangira yahamagariye Abahinde gushora imari mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira yahamagariye ba rwiyemezamirimo bo mu Buhinde gushora imari mu Rwanda kuko hakiri amahirwe menshi, kandi igihugu kikaba cyorohereza abanyemari.

Yabigaritseho mu nama ya Kane ya Vibrant Gujarat Regional Conference yabereye mu mujyi wa Vadodara kuva ku wa 29 kugeza ku wa 30 Kamena.

U Rwanda rwitabiriye iyi nama nk’igihugu cy’umufatanyabikorwa (Country Partner), hamwe na Singapore, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), u Buyapani na Ukraine.

Mu ijambo yashimiye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, agaragaza ko ubuyobozi bwe bwagize uruhare mu kuzamura isura y’u Buhinde ku rwego mpuzamahanga no gukomeza gutsura umubano wabwo n’u Rwanda.

Yanasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano, ubukungu bukomeje gutera imbere, kirangwa n’imiyoborere myiza, kandi gifite uburyo bworohereza ishoramari no kugera ku masoko yo muri Afurika.

Ambasaderi Mukangira yahamagariye abashoramari bo mu Buhinde gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu nzego zirimo inganda, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (ICT), ubuhinzi, ingufu, ubukerarugendo, ubuvuzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Yagaragaje ko u Rwanda rutanga amahirwe n’inyungu zitandukanye ku bashoramari.
Ni muri urwo rwego yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibigo bitandukanye byo mu Buhinde, aho benshi bagaragaje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda.

Kugeza ubu, u Buhinde ni igihugu cya kabiri mu bishora imari nyinshi mu Rwanda ndetse n’icya kabiri mu bucuruzi mu Rwanda. Ishoramari ryinshi rituruka mu Buhinde rikomoka muri Leta ya Gujarat.

Iyi nama ya Central Gujarat ni iya kane yateguwe muri gahunda ya Vibrant Gujarat Regional Conferences, nyuma y’inama zabereye muri North Gujarat mu Ukwakira 2025, Kutch na Saurashtra muri Mutarama 2026, ndetse na South Gujarat muri Gicurasi 2026.

U Rwanda rwabaye igihugu cy’umufatanyabikorwa muri izo nama zose uko ari enye.

Mu mwaka wa 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Vibrant Gujarat Global Summit abitumiriwemo na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi.

Biteganyijwe ko inama ikurikira ya Vibrant Gujarat Global Summit izaba muri Mutarama 2027.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka