Amb. Busabizwa yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale
Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale,nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye i Malabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki ya 04 ukuboza 2025.
Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale, Ambasaderi Busabizwa yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue,ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku byarusho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|