Amatsinda yo kwizigamira afashwa na Caritas na Plan International Rwanda, afasha abarerera mu ngo mbonezamikurire kwiteza imbere
Ubuhamya butangwa n’ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera barerera mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD, ku nkunga ya Plan International Rwanda, bugaragaza ko ibimina bivuguruye byabongereye ubushobozi bwo kurushaho kwiteza imbere no kwita ku ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Icyo aba babyeyi bahuriraho iyo babajijwe ku kamaro k’itsinda ryo kwizigamira no kugurizanya, bavuga ko mbere na mbere ribafasha kubona ibyo kwita ku ngo mbonezamikurire abana babo barererwamo, bagatanga ingero ko babashije kubagurira impuzankano, kubabonera ifu y’igikoma igihe iyo bahawe na Caritas Rwanda ifatanyije na Plan International Rwanda yashize, kubabonera ibikomoka ku matungo n’ibindi bikenerwa.
Uretse kwita ku bana, ababyeyi bavuga ko aya matsinda yanabafashije kwiteza imbere mu muryango, ku buryo wa mwana wavuye mu rugo mbonezamikurire akomeza kubona indyo yuzuye n’ibindi akenera ari no mu muryango we.
Penina Musabyimana, ni umuyobozi w’urugo mbonezamikurire “Kura ujye Ejuru" rwo mu mudugudu wa Cyogamuyaga, akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye. Kimwe n’ahandi hari ingo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ifatanije na Plan International Rwanda, ababyeyi bazirereramo bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya. Itsinda Musabyimana arimo ryitwa Duharanire Isuku, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 30, bizigama kuva kuri 200 kugeza ku mafaranga y’u Rwanda 650 buri cyumweru.
Ati “Ni ukuvuga ko umugabane shingiro ari 200 ku buryo buri munyamuryango ashobora kwizigamira imigabane itatu mu cyumweru, akongeraho Frw 50 y’ingoboka”.
Aya mafaranga yabafashije kwiteza imbere ku buryo uyu mubyeyi yabashije kubaka icyumba cyo kubikamo ibikoresho, cyiyongera ku nzu yari asanzwe afite ndetse abasha kuyikorera amasuku ashyiramo sima akoresheje inguzanyo ya Frw 60,000 yatse mu byiciro bibiri bingana. Ababyeyi babana mu itsinda bamuhaye umuganda wo kubumba amatafari.
Gahunga Emmanuel ni umwe mu bibumbiye mu itsinda ‘Twite ku Bibondo’ riherereye mu mudugudu wa Tunda, Akagari ka Tunda, Umurenge wa Kamabuye. Ryatangiye mu 2014 bizigama Frw 200, batangira bakorana na Plan International Rwanda, naho mu 2022 batangira gukorana na Caritas Rwanda ku ‘bimina bivuguruye’.
Gahunga avuga ko muri ibi bimina bivuguruye bafitemo gahunda bise ‘kurasa ku ntego’ ibafasha kudapfusha ubusa inguzanyo, ikabafasha kuyikoresha icyo bayisabiye. Iyi gahunda igamije gufasha umunyamuryango kugurizwa amafaranga babanje kureba icyo agiye kuyakoresha, ndetse nabo bagasuzuma koko ko icyo yayasabiye ari cyo yakoze.
Ati “Bituma ya nguzanyo idapfira ubusa umunyamuryango, kuko yirinda gukora ikosa ngo abe yakoresha amafaranga icyo atayasabiye”.
Ku gite cye avuga ko iryo tsinda ryamufashije kurihirira abana be amashuri yisumbuye ndetse ubu akaba afite n’uri muri kaminuza. Avuga kandi ko ibimina bivuguruye babitangiye nyuma yo guhabwa amahugurwa na Caritas Rwanda, ubu bakaba babikora neza ndetse buri munyamuryango akaba afite agatabo ko kubitsa.
Gahunga yongeraho ko afite gahunda yo kurangiza kwishyura Frw 100,000 aheruka kuguza mu itsinda akongera kuguza andi azakoresha ateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwe.
Nyirankundiye Josée na we uri mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ‘Twite ku bibondo’, yishimira ko ikimina cyamufashije gutera imbere kuko kuva yakijyamo yagujije Frw 60,000 aguramo ihene, arazorora bimuha kubona amafaranga y’ishuri ry’abana.
Yaje kongera kuguza Frw 147,000 agura ihene n’inkoko, abasha kongera umubare w’amatungo mu rugo rwe.
Ati “Nize n’umushinga wo kurangura ibitoki nkenga umutobe nkawugurisha nkabasha kwikenura, ndetse ubu nindangiza kwishyura ayo nagujije nzaka indi nguzanyo nkomeze nkore niteze imbere, kuko nabonye binyungura Frw 40,000 mu kwezi”.
Uretse intego ya buri munyamuryango yo kwiteza imbere, hari n’intego bahuriraho.
‘Abadahigwa’, ni irindi tsinda ryo kuzigama no kugurizanya rifashwa na Caritas Rwanda ifatanyije na Plan International Rwanda, ryasuwe na Kigali Today. Rikorera mu Murenge wa Ngeruka mu Kagari ka Ngeruka.
Nk’uko umuyobozi waryo, Habineza Emmanuel abisobanura, mu byo ryagejeje ku banyamuryango harimo kugura amatungo magufi arimo ihene n’inkoko.
Umwaka ushize ubwo barasaga ku ntego (kugabana ayo bizigamye n’ayo bungutse nyuma y’icyiciro cy’ubwizigame), itsinda ryaguriye buri munyamuryango inkoko 3 zimuha amagi yo kugaburira abana mu rwego rwo kurwanya igwingira. Ihene zo umunyamuryango yaraguzaga, akagura izo ashaka akazishyura.
Mu mwaka ushize kandi iri tsinda ryari rifite indi ntego yitwa ‘Duce Nyakatsi mu buriri’, aho abanyamuryango batararaga ku mifariso bakanguriwe gufata inguzanyo bakayigura, none kuri ubu bose barara heza.
Umwaka wo kuzigama iri tsinda ryatangiye muri Nyakanga 2025 rikazawusoza muri Kamena 2026, rifite intego yo kurushaho kunoza isuku mu ngo, aho abanyamuryango bakangurirwa gufata inguzanyo zo kugura ibidomoro byo kubikamo amazi meza, kugira ngo urugo rubone amazi meza yo kunywa.
Umushinga wa ECD ukorera mu Turere twa Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo. Mu Karere ka Bugesera ingo mbonezamikurire zikurikiranwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda ni 29, muri zo 13 ziri mu Murenge wa Kamabuye naho 16 zikaba mu Murenge wa Ngeruka. Ababyeyi barerera muri buri rugo mbonezamikurire baba bibumbiye mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|