Amatora y’u Rwanda ashyirwe mu murage w’isi - Senateri Niyomugabo

Abasenateri b’u Rwanda basanga imigendekere y’amatora mu Rwanda atari ikintu gikwiye kwihereranwa, ahubwo akwiye gushyirwa mu murage w’isi n’ibindi bihugu bikajya biza kureba.

Ni kimwe mu bitekerezo byatanzwe nyuma y’ikiganiro ku busesenguzi bwa Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2024-2025 ndetse na gahunda y’ibikorwa by’iyi Komisiyo bya 2025-2026.

Avugana amarangamutima, Senateri Bideri John yashimye ko amatora yo mu Rwanda ari nk’ubukwe maze agira ati “Ibi ni ibintu dukwiye kwishimira kuko amatora ni uburyo bumwe butuma twubaka demokarasi ihamye, mu gihugu cyacu.”

Ibi yabihuje n’ubwitabire mu matora ya Perezida wa Repubulika kuko bwari hejuri ya 96% mu matora aherutse, ngo bibaka bisobanuye ko iyo amatora akozwe hari umutekano “abaturage batishisha."

Byatumye Visi Pereza wa Komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu, Cyprien Niyomugabo we abishyira ku rundi rwego maze agira ati "Ubukwe ubundi bukorwa abantu bamwenyura, baseka, bishimye. Aho bigana, ndabona amatora azaba kimwe mu byo tuzandikisha mu Murage w’Isi...uburyo amatora yacu akorwa abantu bakazajya baza kubyiga.”

Icyakora abasenateri banenze ko amabwiriza y’indorerezi aba ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi indorerezi zaturutse mu mahanga zitarwumva.

Basabye ko ubutaha ayo mabwiriza yajya ashyirwa mu ndimi buri ndorerezi yaje iba ishobora kumva, kugira ngo hatazagira uwibwira ko hari icyo u Rwanda ruba rushaka kubakinga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka