Amatora-Uganda: Museveni mu nzira yo gutsindira manda ya karindwi

Perezida Yoweri Museveni ari mu nzira yo gutsinda manda ya karindwi ayobora Uganda, nyuma yo kubarura amajwi ahera kuri 60% by’amatora amaze kubarurwa.

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora, muri aya majwi, Museveni yagize 75% mu gihe uwo bahanganye cyane Robert Ssentamu Kyagulanyi afite 20% by’amajwi.

Museveni wagiye ku butegetsi kuva mu 1986, ayoboye ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement(NRM), mu gihe Kyagulanyi usanzwe ari umudepite, akaba n’umuhanzi ayoboye ahagarariye ishyaka rya National Unity Platform muri aya matora.

Iri shyaka yarishinze mu 2024 rikagira intero igira iti ’People Power, Our Power’.

Aya matora yaranzwe no kwikanga imvururu, ku buryo igihugu cyakuyeho internet, kandi kigakaza umutekano ku buryo butigeze bubaho mbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka