REG ivuga ko amashyanyarazi azatangira kubura guhera kuwa Mbere tariki 9 kugera 17 ku masaha n’iminsi itandukanye mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ni igikorwa REG ivuga ko kigamije kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu Turere, bikazatuma habaho ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’Imirenge itandukanye uhereye kuri uyu wa Mbere.
Mu itangazo REG yashyize hanze, yagize iti "Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha iteganyijwe."
Abazagirwaho ingaruka n’iri bura ry’amashanyarazi ni abo mu Mirenge itandukanye iri mu Turere tw’Umujyi wa Kigali, muri tumwe mu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba, n’iy’Amajyepfo.
Hashize igihe hagaragara ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato mu bice bitandukanye by’Igihugu , REG, igasobanura ko byaterwaga n’ibibazo bya tekinike bimaze iminsi bigaragara ku miyoboro y’icyo kigo iri hirya no hino mu gihugu.
Leta yihaye intego y’uko abagerwaho n’amashanyarazi bazaba bageze ku 100%, bitarenze mu 2029, aho kugeza ubu ingo zigerwaho n’amashanyarazi zibarirwa kuri 85%, agakoreshwa n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo nk’inganda zirenga 1,300.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ubw rer uburasirazuba turarindwe👍