Amasezerano ya Kenya n’u Rwanda: Lisansi yatumizwaga izikuba inshuro icumi

U Rwanda rwakuye amaso ku cyambu cya Dar-es-Salam rwerekeza i Mombasa mu bucuruzi bushya bw’ibikomoka kuri peteroli, bikaba bizatuma ibyatumizwaga biva kuri Metero kibe ibihumbi mirono itanu, bikagera kuri Metero kibe ibihumbi magana atanu ku mwaka.

U Rwanda rwahisemo gukoresha Icyambu cya Mombasa nyuma y’amasezerano mashya hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Kenya (Government-to-Government cyangwa G-to-G), yasinywe muri Kamena 2026, aho guhera muri Nzeri 2026, u Rwanda ruzajya rutumiza kugeza kuri metero kibe 500.000 z’ibikomoka kuri peteroli buri mwaka binyuze ku Cyambu cya Mombasa, bigizwemo uruhare na sosiyete ya Kenya Pipeline Company (KPC).

Iyi mibare y’ibizajya binyuzwa ku cyambu cya Mombasa ikubye inshuro 10 iyatumizwaga umwaka ushize (2025) inyujijwe ku cyambu cya Dar es Salaam.

Biteganyijwe ko ubwato bwa mbere butwaye ibi bikomoka kuri peteroli, buzwi nka RNEC 001, buzagera ku Cyambu cya Mombasa hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Nzeri, ari na bwo aya masezerano mashya azatangira gushyirwa mu bikorwa.

Mu myaka ishize, Tanzania yakomeje kujya igaragaza Icyambu cya Dar es Salaam nk’inzira ihendutse kandi ngufi ku mizigo yerekeza mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi.

Nubwo urugendo rwo mu muhanda ruva i Dar es Salaam kugera i Kigali rungana na kilometero hafi 1.300, mu gihe uruva i Mombasa rugera hafi kuri kilometero 1.700, icyemezo giherutse gufatwa n’u Rwanda kigaragaza ko mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bwo mu Karere, ubuziranenge bw’ibikorwa remezo, icyizere kw’itangwa ry’ibicuruzwa ndetse n’imikorere inoze y’uruhererekane rw’ubwikorezi n’ububiko (logistics) bifite uruhare rukomeye kurusha intera y’urugendo rwonyine.

Mu gihe kirenga imyaka 10 ishize, u Rwanda rwatumizaga hafi 90% y’ibikomoka kuri peteroli rukoresheje umuhora wo hagati (Central Corridor) unyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

Kubura isoko ry’u Rwanda kuri Tanzania, ni igihombo gikomeye kuko, u Rwanda rwari mu bakiliya bakomeye Tanzania yoherezagamo ibikomoka kuri peteroli.

Icyakora, hashingiwe ku masezerano mashya yasinywe u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwimurira igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli rutumiza ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, bikazanyuzwa mu muyoboro wa peteroli no ku Muhora w’Amajyaruguru (Northern Corridor).

Biteganyijwe ko ingano izatumizwa izava kuri metero kibe 50.000 ikagera kuri metero kibe 500.000 ku mwaka, ni ukuvuga kwiyongera inshuro 10.

Biteganyijwe ko ubwato bwa mbere butwaye ibi bikomoka kuri peteroli buzagera ku cyambu cya Mombasa muri Nzeri 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka