Amasengesho yo mu Gisibo ntiyari gukunda nta mutekano - Sheikh Sindayigaya
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, avuga ko Igisibo cy’Abayisilamu cyagenze neza, akabivuga ahereye ku kuba nta kibazo bigeze bagira mu minsi 30 cyamaze, kuko nta kibazo cy’umutekano bigeze bahura na cyo, mu gihe hari ahandi ku Isi hari bagenzi babo batabasha gusenga bisanzuye kubera intambara.
Sheikh Sindayigaya yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye amasengesho yo gusoza Igisibo gitagatifu cy’Abayisilamu, cyangwa Umunsi mukuru wa Eidil Fitri, aho ahamya ko Igisibo cyagenze neza, kuko mu gihugu hose bagikoze bisanzuye.
Aganira n’itangazamakuru, Sheikh Sindayigaya yashimiye Leta y’u Rwanda kubera umutekano usesuye uri mu gihugu, utuma buri muntu akora ibyo yateguye mu mudendezo, ari na byo byatumye ibyo bateguye gukora mu Gisibo bigenda neza.
Yagize ati “Dusoje Igisibo cya Ramadhan, cyagenze neza cyane, turashima Imana. By’umwihariko iyo turebye hirya no hino ku Isi tubona hari ibibazo by’umutekano muke, cyane cyane mu karere gatuwe n’Abayisilamu benshi, mu Burasirazuba bwo hagati, ariko twebwe ibyo bitwibutsa ya ngabire dufite y’umutekano n’ubwisanzure. Kubera ko mu Gisibo haba hari ibikorwa by’amasengesho ndetse amwe akaba nijoro, urumva ko hatari umutekano bitashoboka”.
Ati “Turashimira rero Igihugu cyacu gishyira imbaraga mu gushakira umutekano Abanyarwanda, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watubwiye ngo turyame dusinzire, hanyuma tubyuke dukore twisanzure. Icyo rero ni ikintu gikomeye mu byaranze Igisibo, kuko twasibye mu mahoro n’umutekano”.
Akomeza avuga ko kuba mu gihugu hari umutekano, byanatumye Abayisilamu babasha gusabana na bagenzi babo batishoboye, babagenera ubufasha kugira ngo na bo bishime ku munsi mukuru w’Ilayidi.
Sheikh Sindayigaya, yasabye abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza.
Ati “Kuba dusoje Igisibo ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga. Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho, kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”
Mufti w’u Rwanda yanasabye Abayisilamu kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiye, birinda gusubira mu byaha nyuma y’Igisibo.
Ati “Icyo dusabwa ni ukwirinda kugwa mu byaha, no kuzirikana ko Imana nyagasani tugomba kuyigaragira. Umunyagihombo uruta abandi ni wa wundi wiyiriza ubusa ukwezi kose kwa Ramadhan, ariko kwarangira agasubira mu byaha.”
Amasengesho yo gusoza igisibo cya Ramadan cy’uyu mwaka, ku rwego rw’Igihugu yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yitabiriwe n’Abayisilamu benshi barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, harimo Depite Mussa Fazil Harerimana, Gen Mubarakah Muganga n’abandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|