Amahugurwa mu ikoranabuhanga asigiye urubyiruko icyizere cyo kwihangira imirimo

Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 20 rwaturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda rwashoje rwiyongereye ku rutonde rw’abahindura ubumenyi mu ikoranabuhanga mo ibisubizo bifatika mu Rwanda.

Mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi ngiro no kongerera urubyiruko ubushobozi bwo kwihangira imirimo, VTLabs Group ku bufatanye na Rwanda TVET Board (RTB) binyuze mu nkunga ya Skills Development Fund (SDF), basoje amahugurwa y’amezi atandatu.

Abo banyeshuri bashyikirijwe impamyabushobozi zibemerera kwinjira ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhamye mu by’ikoranabuhanga rikoresha amashanyarazi hifashishijwe Interinet (electronics na IoT).

Aya mahugurwa yibanze ku masomo arimo amahame y’ibanze y’ ikoranabuhanga rikoresha amashanyarazi (electronics), kubaka no kugerageza sisitemu za mudasobwa nto ziba zashyizwe mu kindi gikoresho kugira ngo zikigenzure cyangwa zigikoreshe mu buryo bwihariye (embedded systems), ndetse no gutegura no kumurika imishinga y’ikoranabuhanga.

Ni amasomo agamije guhuza amagambo n’ibikorwa bifatika (hands-on), aho abanyeshuri bakoze imishinga yihariye igamije gukemura ibibazo biboneka mu buzima busanzwe.

Byamana Jules, umwe mu barangije aya mahugurwa, yavuze ko ubumenyi yungutse bumuhinduriye imitekerereze ku bijyanye no kwikorera. Ati: “Mbere nari nzi electronics nk’ibintu byo mu bitabo gusa. Ubu nshobora kubaka no kugerageza system yoroheje yifashisha interinete ishobora gukoreshwa mu mu kugenzura ibibera mu rugo igihe tudahari nkabasha kongera ubushyuhe mu nzu cyangwa kubugabanya bitewe n’igikenewe. Intego yanjye ni ugushinga akazi kanjye bwite.”

MAISHA Aline na we yashimangiye ko amahugurwa yabafashije kubona icyizere cyo guhangana n’isoko ry’umurimo. Yagize ati: “Twize uko dushyira mu bikorwa igitekerezo kikavamo umushinga ufatika. Kuba twarakoze umushinga tukawumurika, byadutoje kuvugira mu ruhame no gusobanura udushya twacu. Ndashaka gukomeza kwagura ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ibisubizo by’ikoranabuhanga bikemura ibibazo by’abaturage.”

KWIZERA Jean Pierre ni umwe mu babyeyi barera muri iri shuri, yavuze ko ababyeyi babonye impinduka zikomeye mu bana babo. Ati: “Aya si amahugurwa asanzwe. Abana bacu bagiye biga ibintu bishobora kubabeshaho. Turashimira Leta n’abafatanyabikorwa batekereje kuri uru rubyiruko.”

Bimenyimana Christian, umwarimu wigisha muri iri shuri akaba anashinzwe ubushakashatsi no guhanga udushya, yasobanuye ko intego atari ugutanga impamyabushobozi gusa, ahubwo ari ugutoza abanyeshuri gutekereza nk’abahanga mu guhanga ibisubizo (problem solvers).

Yagize ati: “Tubatoza kureba ikibazo kiri mu muryango cyangwa ku isoko, bakagisesengura bakoresheje ubumenyi bw’ikoranabuhanga rikoresha amashanyarazi hifashishijwe Interinet (electronics na IoT) bakiga uko bakibyazamo igisubizo gifite agaciro ku isoko.”

Umuyobozi w’ishuri, Rutagengwa Raul, we yavuze ko ubufatanye hagati y’ibigo by’amahugurwa n’inzego za Leta ari inkingi ikomeye mu guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro. Yashimangiye ko intego ari ugutanga abasoje bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo, kwinjira mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyangwa gukomeza amashuri yabo mu byiciro byo hejuru.

Ati: “Umwihariko wacu nuko tuba hafi y’abanyeshuri bacu kenshi kandi tukanabafasha kubibona mu buryo bworoshye kandi imishinga yabo bateguye tukabafasha kuyirangiza uko bikwiye.

Dufite intego yo kwagura gahunda yo gutoza urubyiruko rwinshi ku buryo bizagera kuri benshi kuko twebwe n’abacikirije amashuri tubigisha ikoranabuhanga kandi bakabimenya neza”

Isozwa ry’aya mahugurwa ritanga icyizere ko urubyiruko rwahawe ubumenyi rufite amahirwe yo kuba igisubizo ku bibazo by’isoko ry’umurimo, by’umwihariko mu rwego rw’ikoranabuhanga riri kwihuta mu Rwanda no ku Isi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka