Amagambo y’abanyita indaya nayashyize ku ruhande, ndiyubaka - Kuradusenge watwaye inda y’imburagihe

Pelagie Kuradusenge, Umukobwa wafashijwe na gahunda ya Imbuto Foundation ifasha abangavu batwaye inda y’imburagihe, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiyakiriye, maze akaganiriza ababyeyi be, maze bakamufasha, ubu akaba yariteje imbere.

Mu ihuriro ry’urubyiruko mu kwirinda inda ziterwa abangavu i Kigali yavuze ko umugabo yamushutse ari umwangavu, akamubwira ko kuryamana rimwe gusa ntacyo byamutwara, ariko aza gusanga yamuteye inda.

Agira ati "Abantu bangiriye inama, ngo mbibwire mama, ariko ndavuga nti mama aranyica nimbivuga"

Nyamara, atinyutse kubivuga, nyina yaramwumvise, amwitaho, arabyara, maze asubira mu ishuri nyuma y’umwaka n’igice. Muri ubwo buzima bugoranye, yacuruzaga ibisheke na avoka, ariko akajya yizigamira.

Yarangije ishuri abona akazi, maze agakomeza kwizigamira. Nyuma yaje kwikorera umushinga w’ubworozi bw’amafi ku Kiyaga cya Kivu, aba rwiyemezamirimo ukomeye, ku buryo yaje no kubaka n’inzu.

Agira ati "Iyo ntaza kwiyakira, mba narandagaye, n’umubyeyi wanjye simufashe. Ubu urubyiruko usanga ruzira kuvuga ngo ubuzima ni bugufi ni igikuri. Nyamara mushatse mwahindura imvugo, ubuzima bi burebure."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka