Aho Kiriziya ntiyubatse inzu z’imitamenwa ikibagirwa kubaka imitima ? Dr. Gakwenzire

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr. Philbert Gakwenzire, yavuze ko Kiliziya ubundi yigisha kubana neza, ariko ngo si ko byagenze, kuko hari ingero nyinshi zibigaragaza, uhereye ku rwa Padiri Seromba Athanase, ndetse no ku bisigazwa by’inkingi (blocs) za Kiliziya ya Paruwasi ya Nyange, mu Karere ka Ngororero.

Tariki ya 16 Mata 1994, Ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye aha, byahuye n’akaga gakomeye, ubwo uyu mupadiri yategekaga ko bazana ikimodoka gisiza - caterpillari, maze ikabasenyeraho kiriziya bamaze kubatwikiramo imbere.

Ni urugero rw’ubugome ndengakamere rwakoze n’abishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bikarushaho kubabaza imitima, iyo wibutse ko ari ubugome bwakozwe n’umupadiri, ahantu yari asanzwe atangira Ukaristiya, amasakaramentu yo kwicuza ibyaha, n’ibindi.

Dr. Gakwenzire yagize ati “Ubundi Kiliziya yigisha urukundo no kubana neza, ariko nta gushidikanya si ko byagenze igihe kinini mu Rwanda, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku rwango, kandi mu bitwaga abakirisitu. Ibyo rero binyomoza nta gushidikanya, ko iryo hame ry’urukundo ryabayeho. Ibi rero bituma umuntu yibaza ati ese aho abazanye amadini n’amatorero nka Kiliziya Gatolika, ntibihatiye kubaka inzu z’imitamenwa zigaragara neza, aho kubaka imitima ikiranutse nk’uko ubwabo babivuga?”

Ati “Ndibaza ko iki kibazo atari njye ucyibajije bwa mbere, ko n’abo bakuru ba Kiliziya bacyibajije ubwabo, ari na bo bakwiye kukibonera igisubizo bwa mbere. Ni na bo ba mbere bakwiye guterwa ipfunwe no kuba nka Padiri Seromba yarafashe iya mbere, agasenyera Kiliziya ku ntama yagombaga kuragira akazirinda ibirura, none akaba ari we wabaye ikirura cya mbere no kurusha ibindi byose. Ariko kandi, ibi biduha umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukibukiranya ko Kiliziya Gatolika kuva yagera mu Rwanda, yashishikariye kwereka abayitumye, ko yesheje imihigo igira abakirisitu benshi, kurusha kwigarurira imitima yabo”.

Akomeza avuga ko na mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, imikorere ya Kiliziya Gatolika yagiye ikerenswa, Ibuka igashimishwa nuko hari ubushakashatsi bwakozwe bwagiye bwerekana imikorere mibi ya Kiliziya Gatolika, ariko nanone ikanagaya ko nta cyakozwe kugira ngo yisubireho.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda na we witabiriye iki gikorwa, avuga ko ibyabereye i Nyange nta handi byigeze biba mu mateka.

Ati “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Karere ka Ngororero ni maremare cyane, kuko kuva mu 1959 kugeza mu 1994, ndetse nanone no mu 1963 no mu 1973, ibyo bihe byose, ibikorwa by’ubugome n’ubwicanyi bukabije byibasiye Abatutsi hirya no hino mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Kuva ku ya 7 Mata 1994, ubwicanyi bwahise butangira i Nyange no mu yahoze ari Komine Kivumu”.

Ati “Buri gihe uko habaga ubwicanyi, bwabaga buherekejwe n’ubukangurambaga bw’abategetsi, bwashishikarizaga abaturage gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari warateguwe. By’umwihariko hano kuri Paruwasi ya Nyange, ni ho habereye ibintu bitari byarigeze kubaho mu mateka, aho umupadiri uyoboye paruwasi yafashe icyemezo afatanyije n’ubutegetsi bwa Leta, agategeka ko hifashishwa imashini ikora imihanda, agasenyera Kiliziya yayoboraga ku bakirisitu bari bayihungiyemo, abaziza gusa ko ari Abatutsi. Uwo nta wundi ni Padiri Seromba Athanase”.

Akomeza avuga ko ari ngombwa ko buri gihe iyo habaye Kwibuka i Nyange kuvuga Padiri Seromba, kuko ngo iyo adakora ibyo yakoze, hari kurokoka abantu benshi, ndetse ko ubugome yagaragaje nta wabwibagirwa.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka kandi, mu rwibutso rwa Nyange hashyinguwe imibiri 12 yabonetse.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka