Africa CEO Forum: Ibihangange mu bucuruzi bitegerejwe i Kigali

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), François Twagirumukiza, yasabye abikorera bose mu Rwanda kwitegura neza amahirwe azava mu ihuriro rikomeye rya Africa CEO Forum, ashimangira ko ari urubuga rukomeye ruhindura ejo hazaza h’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Ibi yabigarutseho kuri wa Gatatu tariki 22 Mata, mu nama yahuje abikorera, yari igamije kubategura mbere y’iri huriro mpuzamahanga. Twagirumukiza yavuze ko iyi nama itagamije gutanga amakuru gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gutegura neza abikorera kugira ngo bazabashe kubyaza umusaruro amahirwe azayibonekamo.

Yagize ati: “Iyi nama ni ingenzi cyane kuko idufasha kwitegura no guhuza imbaraga, kugira ngo tuzashobore kubyaza umusaruro amahirwe azava muri Africa CEO Forum.”

Yongeyeho ko biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu benshi cyane kurusha iyabaye mbere, bitewe n’intego zayo zikomeje kugerwaho cyane cyane nyuma y’iyabereye i Kigali mu 2024 yitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati: "Ibi bigaragaza ko u Rwanda rutakiri gusa ahabera ibiganiro mpuzamahanga, ahubwo ruri kuba igicumbi cyabyo."

Twagirumukiza kandi yagaragaje ko Urugaga rw’Abikorera ruri gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abanyamuryango barwo, binyuze mu kubashishikariza, kwagura ibikorwa byabo no kongera umusaruro w’iby’imbere mu gihugu, gushora imari mu nzego zitandukanye, kuzamura ireme rya serivisi batanga no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kongera ihiganwa ku isoko mpuzamahanga.

Yashimangiye ko Africa CEO Forum ari amahirwe akomeye yo kubona abafatanyabikorwa bashya, abakiliya, abatanga serivisi ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho. Ati: “Iyi si inama isanzwe. Ni urubuga rutuma ibitekerezo bihindukamo ibikorwa. Ni yo mpamvu dusaba abikorera bose kuyijyamo biteguye neza, bazi neza icyo bashaka kugeraho.”

Yasoje asaba abikorera kwegera iri huriro bafite intego zisobanutse, bateguye neza ibikorwa byabo, kugira ngo bazashobore kungukira ku mahirwe azavamo.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean-Guy Afrika, yagaragaje ko iri huriro ari amahirwe akomeye ku bikorera bo mu Rwanda, kuko ribaha uburyo bwo guhura n’abantu bakomeye mu bucuruzi no gushaka abafatanyabikorwa bashya.

Yagize ati: “Nta zindi mbuga nyinshi zitanga aya mahirwe yo guhura n’abafata ibyemezo n’abashoramari benshi mu gihe gito nk’iki.”

Yavuze ko iyi forum izamara iminsi ibiri, izaba ari urubuga rukomeye ku rwego rwo hejuru ruhuza abayobozi b’ibigo, abashoramari, ibigo by’imari n’abafata ibyemezo muri guverinoma.

Umuyobozi wa RDB, yongeyeho ko ku bigo byo mu Rwanda, agaciro k’iyi forum kari mu nyungu zifatika bihita biyikuramo, zirimo kubona abashoramari bashobora gushyigikira imishinga, gufungura amarembo mashya y’ubucuruzi no kwagura ibikorwa.

Yakomeje asobanura ko iyi forum izafasha kandi ibigo byo mu Rwanda kwigereranya n’ibindi ku rwego rwa Afurika, kumenya aho ishoramari riri kwerekeza, no kunoza ingamba z’iterambere hashingiwe ku mahirwe ari ku isoko.

Iyi nama ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’abikorera no kurushaho gukurura ishoramari mvamahanga, hagamijwe iterambere rirambye n’ihangwa ry’imirimo.

Africa CEO Forum izaba kuva ku wa 14 kugeza 15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center, ikaba izahuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi. Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga 2500.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka