Abunganizi mu bya gasutamo barasaba amahugurwa ahoraho

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’abunganira muri gasutamo (kubarisha no kwishyura imisoro n’amahoro), abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, basanzwe bazwi nk’abadekarara (Déclarants), bifuza ko bakomeza guhugurwa ku mategeko mashya ajyanye n’ibyinjira n’ibisohoka, kugira ngo bibafashe kurushaho kunoza akazi kabo.

Abunganizi mu bya gasutamo barasaba amahugurwa ahoraho
Abunganizi mu bya gasutamo barasaba amahugurwa ahoraho

Amahugurwa bavuga ni ayo kunoza imikorere, kwimakaza ubunyamwuga mu micungire y’ibicuruzwa byambukiranya imipaka, kunoza imikoranire n’inzego za gasutamo, no guteza imbere serivisi zihuse zifasha igihugu kongera ubushobozi bwo guhatana mu Karere.

Iby’ayo mahugurwa byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, nyuma y’amatora ya komite nyobozi nshya y’iri huriro rizwi nka RWAFFA.

Jean de Dieu Songa ni umudekarara, avuga ko abayobozi bashya batowe, babatezeho kubafasha kubashakira amahugurwa abongerera ubushobozi, kuko hari ibihora bihinduka.

Ati “Icyo tubifuzaho ni uko bakomeza bagashyira imbaraga mu bijyanye no kubaka abanyamwuga, kuko akazi kacu gasaba ubunyamwuga bwinshi cyane. Abadekarara bagakomeza kubona inyigisho ku mategeko mashya ajyanye n’ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu. Hari amategeko inzego za Leta zigenda zishyiraho cyangwa ku rwego rw’Akarere, bakagenda bayamenyeshwa ku gihe, kugira ngo hatazagira amakosa agaragaramo.”

Ubuyobozi bwa RWAFFA buvuga ko amahugurwa ari ingenzi mu guteza imbere urwego rukora ubwikorezi no kohereza ibicuruzwa, hagamijwe gutanga serivisi zinoze kandi zifasha guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga Igihugu cyihaye nk’intego.

Abagize komite nyobozi nshya
Abagize komite nyobozi nshya

David Rwigema yari umuyobozi Mukuru wa RWAFFA muri komite icyuye igihe, akaba yongeye gutorerwa kuriyobora mu gihe cy’imyaka itatu, avuga ko bimwe mu byo bazibandaho, harimo no gukomeza kurushaho kugirana imikoranire myiza n’ababashinzwe.

Ati “Twifuza ko twakomereza muri uwo mujyo wo kongera ubumenyi n’ubunyamwuga hagati mu banyamuryango, hanyuma hakabaho ikintu cyo kurushaho kugira imikoranire myiza n’abadushinzwe, tugirana ibiganiro kenshi bigaragaza uko dushobora gufashanya tukagirana imikoranire myiza, imisoro ikiyongera mu gihugu, ubucuruzi bugatera imbere. Ni ikintu tugomba kwibandaho cyane.”

Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), mu ishami rya Gasutamo, Dieudonné Irizabimbuto, avuga ko abakora mu rwego rw’abunganira muri Gasutamo, abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, ari abafatanyabikorwa beza, kuko ubufatanye bwabo butuma bashobora kwesa umuhigo w’umusoro biyemeje gukusanya bakanawurenza.

Ati “Bakomereze aho, bongeramo imbaraga, bakoresha abakozi babifitiye ubumenyi, babiherewe uburenganzira, kuko iyo haje umukozi utabizi hari igihe na we ubwe ashobora gutinza ibicuruzwa. Tuzakomeza tubahe amahugurwa, bakomeze bayitabire, bakoreshe n’abakozi babishoboye, bongere ubumenyi bagendere ku murongo w’abakozi bo hejuru nk’uko aba RRA bahora bihugura.”

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, (PSF), bwasabye abayobozi batowe kwegera abanyamuryango n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bafatanyirize hamwe gushyira mu bikorwa ibyo bateganyije gukora, bibafashe kugera ku iterambere rirambye rijyanye n’intego z’igihugu.

RWAFFA igizwe n’ibigo 251 bikora ibijyanye no gufasha kubarisha no kwishyura imisoro n’amahoro, abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Bimwe mu byo ubuyobozi bucyuye igihe buvuga ko bwishimira muri manda y’imyaka itatu ishize, ni uko bashoboye gutanga amahugurwa ku banyamuryango barenga 150, intego ikaba ari uko bose bahugurwa kandi mu buryo buhoraho.

David Rwigema yijeje abanyamuryango ko bazakomeza kubaha amahugurwa abongerera ubumenyi
David Rwigema yijeje abanyamuryango ko bazakomeza kubaha amahugurwa abongerera ubumenyi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka