Abubaka ahagenewe ubuhinzi, ibihano birabategereje
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) gitangaza ko ibishushanyo mbonera mu turere twose tw’Igihugu byakozwe ndetse biri no mu ikoranabuhanga, bityo ko abajyaga bubaka ahagenewe ubuhinzi cyane cyane mu cyaro ntibimenyekane, basabwa kubicikaho kuko hari n’ibihano bibategereje.
Ubusanzwe ibishushanyo mbonera byakorwaga ni iby’imijyi, hagamijwe guca kubaka mu kajagari, ariko ubu aho bigeze byakozwe mu gihugu hose, mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka hakurikijwe icyo bwagenewe, bityo ntihabeho kuvogera ubwagenewe ubuhinzi, kuko ari bwo buvaho ibitunga Abanyarwanda.
Rutagengwa Alexis, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoreshereze y’Ubutaka n’Ibishushanyo Mbonera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, avuga ko ubu imikoreshereze y’ubutaka yitaweho bihagije.
Ati “Kuba ibishushanyo mbonera by’uturere twose byarabonetse, biradufasha gukumira imiturire idateguye. Uyu munsi byibura umuntu arubaka ku butaka bwagenewe ubuhinzi tukamumenya, mbere ntibyakundaga. Igishushanyo mbonera ni igikoresho cyagenewe kurinda ubutaka bwo guhinga. Ababutuyemo kera barakomeza bahature, ariko nta wemerewe kuhubaka inzu nshya. Ababyiruka bashaka gushinga ingo zabo, bagomba kubaka ahagenewe imiturire”.
Ati “Ubu twashyizeho imijyi igera ku 100 uhereye kuri Kigali n’imijyi iyungirije, imijyi mito n’udusantere, hakabaho kandi na za ‘site’ zo mu cyaro nk’ebyiri cyangwa eshatu muri buri kagari, aho ni ho hemerewe gutura. Ibi bifasha Leta kugena uko igeza ibikorwa remezo ku baturage bitagoranye, kuko umuturage usaba amazi n’amashanyarazi agomba kuba atuye neza”.
Ibi bishushanyo mbonera bituma kandi hamenyekana ahagomba kubakwa inganda, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ahashyirwa amashyamba kuko na yo hari ubwo yaterwaga mu butaka bw’ubuhinzi.
Ubu buryo bw’imiturire kugira ngo bushoboke kandi ubutaka bwo guhinga bukomeze kurindwa, ni uko imyubakire ijya hejuru ihabwa agaciro cyane.
Rutagengwa ati “Abaturage bacu uko bagenda biyongera, ntabwo bakwiye kwiyongera batura mu butambike gusa, ahubwo mu bujya hejuru. Ibi bituma ikibanza gituza abantu benshi kandi b’imiryango itandukanye, mbese ni ukubakira abantu mu buryo bucucitse aho kubatatanya (Compact development). Ibi bishushanyo mbonera biracyari bishya abantu ntibarabimenya, ariko mu myaka 10-15 iri imbere bizaba byatangiye kugaragara. Nk’i Kigali ho byaratangiye, inzu z’ubucuruzi n’iza Leta zirubakwa zijya hejuru, ibi bifite icyo bivuze mu gukoresha ubutaka neza no kurengera ubwagenewe ubuhinzi”.
Muri ibyo bishushanyo mbonera, Intara y’Iburasirazuba ni yo ifite ubutaka bunini bw’ubuhinzi bungana na 54%, Intara y’Amajyepfo ifite 53.8%, Intara y’Amajyaruguru ifite 48.7% n’Intara y’Iburengerazuba ifite 42.6%, mu gihe impuzandengo y’Igihugu cyose ari 48% by’ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi.
Kudakoresha ubutaka icyo bwagenewe, cyane cyane havogerwa ubwagenewe ubuhinzi bamwe babwubakaho, hari ibihano bibateganyirijwe nk’uko Rutagengwa akomeza abisobanura.
Ati “Mu itegeko ry’ubutaka rya 2021 birasobanutse, rivuga ko ubutaka bwose bukoreshwa icyo bwagenewe, utabikoze atyo aba akoze ikosa. Iyo ashyize ishyamba cyangwa inzu aho bitagenewe abyikuriraho, iyo atabikoze afashwa kubikuraho akishyura ikiguzi cyo kubikuraho, ndetse akishyura amande ari hagati ya Miliyoni imwe na Miliyoni eshatu, aho ni umuntu ku giti cye. Iyo ari ikigo cyangwa kampani, ayo mande yikuba inshuro 10, bivuze ko ari hagati ya Miliyoni 10 na 30 z’Amafaranga y’u Rwanda”.
Yungamo ko ibyemerewe gukorerwa ku butaka bw’ubuhinzi ari guhinga imyaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, kubakamo Green Houses (inzu zihingwamo), gushyiramo ubworozi bw’amafi cyangwa ubw’inzuki ndetse no gushyiramo ibikorwa remezo bijyanye no kuhira.
Ibindi bishobora kwemerwa ku butaka bw’ubuhinzi ni kubaka ubuhunikiro, imihanda ifasha gutwara umusaruro n’ibikoresho, ubwanikiro, inganda zitonora ikawa ndetse n’ibijyanye n’ubworozi.
Ku bifuza kumenya icyo ubutaka bwabo bwagenewe cyangwa uwashaka kugura ubutaka, asabwa kureba amakuru yabwo anyuze kuri *561# agakurikiza amabwiriza, cyangwa akanyura ku rubuga rwitwa www.amakuru.lands.rw akabona amakuru yose y’ubwo butaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|