Abize ubwubatsi bajya he? Ba rwiyemezamirimo babuze abakozi

Raporo nshya ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda (Labour Force Survey), y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2025, muri rusange mu Rwanda abashomeri bageraga ku 649.799 bangana na 11,7%.

Kugira ngo umubare w’abashomeri mu Rwanda ugabanuke kurushaho inzego z’ubuyobozi zisanga ba rwiyemezamirimo bakwiye kugirira icyizere no guha amahirwe Abanyarwanda mu mirimo itandukanye, kuko ariyo nzira yonyine izabafasha kugira ubunararibonye mu kazi no kwikura mu bukene.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, avuga ko zimwe mu mbogamizi bakibona ari ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abantu bakenera akazi ariko rimwe na rimwe ugasanga habamo gusigana nka kumwe abantu bibaza ngo ari inkoko, ari igi, ni iki cyaje mbere.

Yagize ati “Hari site twasuye nsanga barimo guhuza ibyuma, nsanga birimo gukorwa n’abantu bo mu Buhinde babiri, ndababaza nti ese mumaze gukora amadirishya angahe, bambwira ko bamaze gukora 200. Nti mufite Abanyarwanda se, bati yego, ni bangahe, bati ni batanu, bakozemo angahe, bati 20.”

Yungamo ati “Ufite abantu barindwi barimo gukora akazi, abavandimwe bacu batanu babashije gukora amadirishya 20 muri 200. Ndabaza nti ese ni ukubera iki? Bagatangira kugusobanurira, bati baza nta bumenyi bafite ariko n’ubushake buba ari buke. Ariko ku rundi ruhande njye rwiyemezamirimo ni jye ufite inyungu nyinshi mu gufasha wa Munyarwanda kuzakora amadirishya arenze ay’uwo Muhinde uri aho ngaho.”

Mayor Dusengiyumva avuga ko nubwo hari ikibazo cy’ubushobozi bukiri buke ku bakozi, ariko hari n’icy’imyumvire ku bakoresha, kubera ko hari imirimo idasaba ubumenyi buhambaye, kandi ugasanga ikorwa n’abanyamahanga.

Ati “Iyo urebye imirimo isanzwe ikorerwa ku bikorwa by’ubwubatsi (Chantier), nko gusiga irangi, abubatsi bakubwira ko bigira ibyiciro nka bine gusa, ibindi ni ugusubiramo umanura, uzamura. Ariko urareba ugasanga abajene (jeunes) bacu ntabwo barimo kubimenya, ku buryo nibaza ko twe turi mu mwuga dukeneye kureba icyo twakora kugira ngo aba bana barangiza amashuri y’imyuga tubafashe.”

Arongera ati “Mu ishuri abantu bahabwa ubumenyi, ariko rwiyemezamirimo niwe ushobora kugira ubushobozi bwo kwigisha umuntu uko yabukoresha imirimo ibyara amafaranga. Ikijyanye n’ubushobozi buke natwe tugifitemo uruhare, ntitukakirebere gusa nk’ikibazo kiri ahandi, akenshi turavuga ngo ni Minisiteri y’Uburezi, Inzego z’ibanze, ariko niba wowe ukeneye abakozi 100, urimo gukora iki kugira ngo ba bakozi tubabone ku isoko?"

Ba rwiyemezamirimo bavuga ko hari igihe bashaka abakozi b’Abanyarwanda bakababura, abo babonye bagasanga badahagije.

François Rutayisire, umwe mu bubatsi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Ibigo bikora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (AEBTP), avuga ko kimwe mu bibazo bagira, ari ukubura abakozi.

Yagize ati “Ubu tugira ibigo tukabura abakozi, kandi amashuri asohora abanyeshuri benshi, twese tujya ku mashansiye (Chantier) yacu tugakanura amaso. Mfite umushinga ndimo gukora i Musanze, aho abantu bubaka amazu, nturuka i Kigali nkabashaka i Musanze, nkabavana za Huye n’ahandi mu gihugu hose, hakaza umwe, nkibaza nti ariko ibi bintu nibyo, tubura abakozi kandi bahari.”

Umuyobozi wa AEBTP, Sadate Munyakazi
Umuyobozi wa AEBTP, Sadate Munyakazi

Umuyobozi wa AEBTP, Sadate Munyakazi, avuga ko imikoranire y’u rwego rwa Leta n’abikorera ari imwe mu nkingi y’ibisubizo birambye ku bukungu bw’igihugu."

Agira ati “Ni umwanya mwiza w’uko ubwo bufatanye tubugira intego bikadufasha twese kuzamura iki gihugu. Iki gihugu ni icyacu, kugiteza imbere nitwe bireba kandi tubona ko bishoboka.”

Raporo nshya ku bijyanye n’umurimo mu Rwanda (Labour Force Survey), y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko muri rusange, mu gihembwe cya mbere cya 2025, Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora, ni ukuvuga abarengeje imyaka 16, bari miliyoni 8.6.

Iyo raporo igaragaza ko ubushomeri bwagaragaye cyane mu bagore aho buri ku kigero cya 13%, naho mu bagabo bukaba 10,5%, mu rubyiruko, bwageze kuri 14,1%, mu gihe mu bantu bakuze buri ku gipimo cya 10%.

Ibitekerezo   ( 1 )

Cyakoze igihugu cyacu gifite ingorane niba ushobora kujya gusaba internship ntuyihabwe ugasanga uje agukurikiye kumunsi wayisabiye documents ziwe zikakirwa akanayihabwa ubwo wowe ukora ubushakashatsi utekerezako ubushomeri buzaganuka gute cg utekerezako gushyira mubikorwa theory mutanga mu Rwanda bizagerwaho ryari Kandi sector za prive arizo zakadufashije. Ngewe numva usabye internship yayihabwa akimenyereza Kandi nibi mifotra yahindanye byokuvugango niba umaze imyaka ibiri usoje ngontiwahabwa internship mbona ntakiza kirimo gufasha abagishaka ubumenyi kuko kwimenyereza ntibisaba imyaka ruanaka.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka