Abitegura Kaminuza batangiye gutozwa umuco wo gukorera igihugu
Kuri uyu wa 13 Mutarama, mu gihugu hose haratangira urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, aho rwitezweho ibikorwa by’iterambere ry’aho batuye ndetse n’iry’Igihugu muri rusange, rusabwa kwirinda kujya mu bigare.
Ni urugerero rureba abanyeshuri bose basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024-2025 bakiri mu ngo iwabo.
Bimwe mu bikorwa uru rubyiruko ruzakora harimo kubakira abatishoboye batagira inzu zo kubamo, gutunganya imihanda yangiritse, kwigisha abaturage gukora uturima tw’igikoni mu rwego rwo kubafasha kurwanya imirire mibi n’ibindi, bitewe n’ibikenewe byagaragajwe n’inzego z’ubuyobozi muri buri murenge.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Eric Mahoro, yasabye Intore zizitabira uru rugerero kutarangara.
Yagize ati “Icyo nsaba Intore zitabira uru rugerero, icya mbere ni ukubigira ibyanyu, ntiwemere gusigara, niba bataranakugeraho reba ubuyobozi bukwegereye bakwereke icyanya cy’urugerero. Ni ukwitabira ibikorwa by’urugerero, nta kujya mu bigare bibi, ibi bikorwa birakubaka ariko bikanubaka sosiyete yacu n’Igihugu cy’u Rwanda”.
Akomeza asaba ababyeyi bafite abana barebwa n’iki cyiciro, kubashishikariza kwitabira uru rugerero, kuko ngo ari ho ha mbere bahera batyaza ubwenge, bakamenya uko Igihugu gikora, politiki yacyo y’Iterambere, n’ibyo na we asabwa nk’inshingano ze ku gihugu.
Ku rwego rw’Igihugu, iki gikorwa kirebara mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama, ahateraniye urubyiruko n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Mahoro, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingiza n’abandi.
Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 biteganyijwe ko ruzasozwa ku itariki 16 Gashyantare 2026.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Salut
Duherutse kumva ibyavuzwe mu nama y’abaminisire ko Leta igiye gufasha abari mu zabukuru ibashakira imirimo . Byaba bigeze he ?
Dukeneye kumenya aho bigeze
Murakoze
NUKURI IBI NIBYO IGIHUGU CYITWITEZEHO CYONIMUZE BANYISHURI NAMWE RUBYIRUKO TWOTURE ABADUSHIKIYE UBUMENYI.