Abiga mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama baganirijwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’Ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025, basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora Igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora Igihugu rwagizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA.

Aba banyeshuri bahawe ibiganiro na ba Ofisiye bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru, bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, aho babahaye ubuhamya bugaragaza imbogamizi bahuye na zo ku rugamba, n’ibyemezo by’ingenzi bya gisirikare byagiye bifatwa bikagira uruhare rufatika mu guhindura isura y’urugamba.
Ibyo biganiro byagarutse ku byafashije Ingabo za RPA gutsinda urugamba, birimo ubuyobozi buhamye, imyitwarire myiza y’Ingabo, uburyo bw’imirwanire ifite intego, gushyigikirwa n’abaturage ndetse n’umurava n’umuhate by’Ingabo.
Uru rugendoshuri ni rumwe mu zigamije gusura ahantu ndangamateka mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ahatangirijwe ndetse hakanabera ibyiciro by’ingenzi by’urugamba rwo kubohora Igihugu, rukaba rufite intego yo gukomeza gutoza no kongerera ubumenyi ba Ofisiye, binyuze mu masomo ajyanye n’urugamba. Rufasha kandi abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazakomeza gusura ibindi bice ndangamateka by’ingenzi bifitanye isano n’urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse n’urugamba rwo guhagarika Jenoside, kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’umurage w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|