Abicwa na Malariya bongeye kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), irahamagarira Abanyarwanda kutirara ngo badohoke ku ngamba zitandukanye zo kwirinda Malariya, kuko imibare igaragaza ko mu Rwanda abarenga miliyoni 1.2 bayirwaye mu mwaka ushize (2025).

Ni imibare yikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ibiri ishize, kuko MINISANTE igaragaza ko abari bayirwaye mu 2023 bari ibihumbi 550 gusa, nubwo mbere yaho nabwo hari habayeho igabanuka ringana na 90% mu gihe cy’imyaka irindwi, kubera ko abari bayirwaye mu 2016 barengaga miliyoni eshanu.

Icyo gihe buri wese yumvaga akanemera neza ko iyo ndwara ikunda kwibasira ikanahitana cyane abatuye mu gice cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ishobora kurandurwa burundu mu Rwanda, ikaba amateka.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko guhera mu 2017 umubare w’abarwaye Malariya mu Rwanda watangiye kugenda ugabanuka.

Ati “Mu 2017 twagize miliyoni 1.8 barwaye Malariya mu gihugu hose, ariko mu 2023 twari twagize ibihumbi 550 bigana n’igabanuka rya 90%, hanyuma mu 2024 tubona izamuka ryabayeho, tugira abarwayi ibihumbi 800, byerekana ko twavuye ku bihumbi 550 mu 2023 tugera ku bihumbi 800, ni izamuka ubona ko ridasanzwe mu mwaka umwe. Umwaka ushize wa 2025 twagize abarwaye Malariya bagera miliyoni 1.2, ni ikigaragaza ko abantu badakwiye kwirara kuko Malariya ihari ndetse irimo kwiyongera muri iyi minsi.”

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa na n’inzego zishinzwe ubuzima, zatumye imibare y’abarwara iyo ndwara ikomeza kwiyongera, harimo guhindura imiterere kw’imibu ikwirakwiza Malariya, yarushijeho kugira ubudahangarwa, bitewe no kumenyera imiti ivura Malariya yari imaze igihe ikoreshwa.

Si imiterere y’ubudahangarwa gusa, kuko ngo imibu yanahinduye uburyo bwo kuryana, aho kugira ngo iryanirane mu nzu, itangira kubikorera hanze, aho ingamba z’ubwirinzi bwayo zirimo inzitiramubu no gutera imiti mu nzu zidashobora kugezwa.

Ikindi ni umuti wari umaze igihe ukoreshwa mu kuvura abarwayi ba Malariya witwa Coartem, byagaragaye ko imibu itera Malariya yamaze kugira ubudahangarwa kuri uwo muti, bikaba bituma abawufata batagikira neza.

Ibi byiyongeraho imihindagurikire y’ikirere ituma ubushyuhe cyangwa ubukonje bwiyongera, bigatuma imibu ikwirakwiza Malariya, ibona aho yororokera, bikaba byakongera umubare w’abayirwara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Icyo imibare ivuga ku bahitanwa na Malariya buri mwaka

Biba byumvikana neza ko kwiyongera kw’abarwayi byongera cyane ibyago byo kuba hari benshi bashobora guhitanwa n’indwara ya Malariya, nubwo akenshi iba ishobora kuvurwa igakira.

Mbituyumuremyi ati “Mu 2016 twapfushije abagera kuri 660 mu mwaka wose, ariko ingamba zari zashyizweho zo kuvurira abaturage barwaye Malariya mu Mudugudu bavuwe n’abajyanama b’ubuzima kandi bakavurwa ku buntu, byagabanyije impfu za Malariya, ku buryo mu 2023 twari twapfushije abantu 51, tuvuye kuri 660 bari bahitanywe na Malariya mu 2016. Iryo ryari igabanuka riri hejuru cyane.”

Yungamo ati “Ariko mu 2024 twabonye imibare yiyongera tugera ku bantu 67 tuvuye kuri 51, hanyuma umwaka ushize w’ingengo y’imari (2024-2025), twapfushije abarwayi 87 bahitanywe na Malariya mu gihugu. Byerekana ko imibare yiyongereye nubwo atari cyane nk’abarwaye Malariya, ariko n’abahitanwa nayo bariyongereye ugereranyije 2023 na 2025.”

Zimwe mu ngamba MINISANTE yashyizeho zo guhangana n’iyo ndwara, zirimo gukangurira abantu kuryama mu nzitiramubu iteye umut.

Hanahinduwe umuti wari usanzwe utangwa ku barwayi ba Malariya, hakaba harazanywe ubundi bwoko bubiri butari busanzwe bukoreshwa mu gihugu, burimo guhabwa abayigaragayeho cyane cyane mu bice byibasiwe cyane kurusha ahandi.

Imibare igaragaza iki ku bwandu bwa Malariya hagendewe ku Turere

Igereranya ryakozwe kuva muri Mutarama kugera mu Ukuboza 2025, ryagaragaje ko Akarere ka Gisagara ari ko gafite abarwayi benshi ba Malariya, kuko kagize abarenga ibihumbi 300 mu gihe cy’umwaka umwe, Gasabo ho bagize abarwayi barenga ibihumbi 200, naho muri Kicukiro barwaje Malariya abarenga ibihumbi 120 mu mwaka ushize.

Hakurikiraho Akarere ka Bugesera, Nyagatare na Nyarugenge, ariko uturere two mu Mujyi wa Kigali Mu mujyi wa Kigali twose twagaragayemo Malariya nyinshi muri rusange.

MINISANTE ivuga ko abagera kuri 50% by’abarwaye Malariya bavurwa n’abajyanama b’ubuzima kandi bakavurwa nta kiguzi batanze

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka