Abibasiwe n’inzoga, ibiyobyabwenge bikubye kabiri muri iyi myaka irindwi
Umubare w’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge wavuye kuri 1,6% kuva mu mwaka wa 2018 bigera kuri 2,4% mu mwaka 2025.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ku miterere y’ibibazo byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, ingaruka zabyo ku gihugu no mu miryango na gahunda ihari yo kubishakira ibisubizo birambye.
Zimwe mu mpamvu yagaragaje zitera ubwiyongere bw’indwara n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe zituruka ku gahinda gakabije, ihungabana rishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Ati "Ku bakoresha inzoga n’ibiyobyabwenge byariyongereye ariko nk’agahinda gakabije kuva muri 2018-2025 byavuye kuri 11,9% bigera ku 9,1%”.
Dr Butera avuga ko 18,2 % by’Uurubyiruko bafite imyaka iri hagati ya 26-35 bagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe naho abafite imyaka iri hagati ya 19-25 bangana na 13,7% abafite imyaka iri hagati 14-18 bagaragaweho n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bangana na 8,7%.
Muri Rusange ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bigenda bigabanuka kuko 2012 byari kuri 26,1%, muri 2018 bari kuri 20,5%, naho mu mwaka wa 2025 byari 18,6%.
Dr Butera yagaragaje uruhare rwa Leta mu gufasha abantu kwirinda ibibazo byangiza ubuzima bwo mu mutwe zirimo gukurikirana mu buryo buhoraho ubuvuzi n’ubujyanama bwo mu mitekerereze ku bantu bafite ihungabana, cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Gufasha abantu kwiteza imbere by’umwihariko abarokotse Jenoside,ubufasha butangwa binyuze muri MINUBUMWE, MINALOC, n’imiryango bafatanya birafasha ndetse no gukomeza kunoza uburyo bwo kubona serivisi z’ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta Dr Butera Yvan yavuze ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibi bibazo hashyizweho ibigo ngororamuco byo kubagororeramo, bagasubizwa mu buzima busanzwe baramaze kwiga imyuga itandukanye.
Yatanze urugero nko ku kigo kiri mu karere ka Huye (Huye Isange Rehabilitation Centre) Ibitaro byitirirwe umwami Faisal ndetse na Caraes Freres de La charite Ndera mu karere ka Gasabo n’ahandi hatandukanye mu gihugu.
Ikindi yagaragaje gikorwa ni ubukangurambaga bwo kurwanya ubusinzi, n’ubukangurambaga bwa Tunywe Less, aho abana bato bo babuzwa kunywa inzoga, ndetse no kunywa itabi rikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga aho abarinywa bahumeka umwotsi waryo (vaping).
Mu bibazo byabajijwe mu gutanga ubuvuzi kubafite uburwayi bwibasira imitekerereze yo mu mutwe hagarutswe ku muti wa Ketamine aho Depite Muyango Mukayiranga Sylvie, yabajije niba kuwukoresha bidashobora gutera izindi ngaruka zikomeye.
Umuyobozi w’Ishami ryita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr. Gishoma Darius, yasobanuye ko uwo muti nta kibazo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko wakwifashishwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe.
Ati “ Uwo muti umaze imyaka igera kuri 20 utangiye gukoreshwa mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe kuko basanze ifite ingaruka nziza tutabonaga ahandi. Hakozwe inyigo nyinshi iza no kujya mu miti yemewe gukoreshwa mu bindi bihugu no mu Rwanda isanzwe iri ku miti yemewe.”
Depite Nabahire Anasthase Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore avuga ko icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda (life expectancy) kiri hejuru ugereranije n’imyaka yashize kandi kigaragaza uko imibereho n’ubuzima bw’abaturage byateye imbere mu Rwanda.
Ati “Ubu, icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kiri hafi y’imyaka 70 (hagati ya 69.6–69.9 mu bipimo bya 2023–2024) ndahamya neza ko izi gahunda mutubwiye zizadufasha gukemura ibyo bibazo byose byibasira ubuzima bwo mu mutwe..
Depite Nabahire yavuze ko kuba Leta ishyiramo imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bitanga icyizere cy’uko umubare w’abafite iki kibazo uzakomeza kugabanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|