Abayobozi babuze igisobanuro gifatika ku igwingira muri Gicumbi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko Akarere ka Gicumbi kadafite ubukene bukabije ugereranyije n’ikigero buriho ku rwego rw’Igihugu, ariko kakaba kari hejuru mu igwingira, aho riri kuri 40%.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, ubwo yagezaga ikiganiro kijyanye n’imihigo ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akaba yavuze ko ahanini icyo kibazo giterwa n’imyumvire.
Yagize ati “Ntanze urugero ku Karere ka Gicumbi, gafite ubukene buri hasi y’ubw’Igihugu muri rusange, kuko kari kuri 13% mu gihe ku rwego rw’Igiguhugu ubukene buri kuri 27%. Aka karere ariko ni aka mbere mu kugira abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, aho bari kuri 40% nk’uko bigaragara mu ibarura riheruka”.
Yungamo ati “Ibi rero usesenguye usanga bitava ku bushobozi buke, kuko aka karere gakize ku mata, amatungo magufi arahari n’ibindi. Ikibazo gihari ni imyumvire no kudasobanukirwa, ni ukuvuga ngo umubyeyi arabyuka mu gitondo akagaburira umwana ikirayi cyangwa ikijumba, ya magi akayajyana ku isoko ndetse na ya mata yose akayagurisha”.
Murenzi avuga ko kugira ngo ibi bikemuke ndetse n’ibindi bibazo by’imyumvire, bisaba ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage ndetse n’abikorera, imihigo igashyirwa imbere, kuko hari ingero z’ibyashobotse ubu bigeze aheza kubera ubufatanye mu guhigura imihigo.
Iki kibazo na Perezida Kagame yakigarutseho, aho yavuze ko kitareba abaturage gusa, ahubwo n’abayobozi bagifitemo uruhare.
Ati “Gicumbi kuba hari ubukungu, hari amata, inkoko, amagi ariko abantu bakagwingira. Ubirebye mu buryo bworoshye, wagira ngo abaturage ni bo batazi kugira ibyo bajyana ku isoko n’ibyo basigaza bagaburira abana. Aha rero tuvuga abaturage tukagarukira aho, ariko abayobozi twese ubwo nta ruhare tubifitemo? Jye ndibwira ko ikibazo kiri ku bayobozi, kuri twe twese turi hano”.
Avuga ko ikibazo nk’icyo n’ibindi nka cyo bimara imyaka 5-10 bitarakemuka, ahanini bigomba kubazwa abayobozi.
Murenzi yagarutse kuri zimwe mu nzego z’iterambere zavuye habi mu gihe cyashize ariko ubu zikaba zimeze neza. Mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko mu mwaka wa 2000, ababyeyi babyariraga kwa muganga bari 27% ndetse abantu bafite ubwishingizi bw’ubuzima bakaba bari 8% gusa.
Ibi rero ngo byarahindutse, uyu munsi kubyarira kwa muganga bigeze kuri 98%, naho abafite ubwishingizi bw’ubuzima bakaba bari hejuru ya 90%.
Urundi rugero yatanze ni ku miturire, aho 15% by’inzu Abanyarwanda bari batuyemo zari Nyakatsi, mu gihe ubu nta n’imwe ihari. Icyo gihe ingo zifite amashanyarazi zari kuri 5%, naho uyu munsi iziyafite zirenga 80%.
Murenzi arakomeza ati “Abari bariho muri icyo gihe, muri iyo myaka ya za 2000, babonaga ko ari ikibazo gikomeye cyane, kuba wahava ukagera aho turi uyu munsi, ariko nyuma y’imyaka 25 gusa hari ibyagezweho, ibi bikaba bitwereka ko n’aho dushaka kujya bishoboka”.
Icyakora uyu muyobozi yagaragaje impungenge ku bijyanye n’umurimo, aho yerekanye ko buri mwaka hari abantu 26,000 baza ku isoko ry’umurimo, akeshi urubyiruko ruvuye ku ishuri, akaba yasabye ko hakwagurwa ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo hahangwe imirimo myinshi, kuko abo bose batabona akazi ka Leta.
Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 20
- Dore imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yateranye ku nshuro ya 20
- Abarezi bahangayikishijwe n’abangavu baterwa inda
- MINISANTE yijeje gutanga serivisi zinoze kandi zegereye abaturage
- Ubu turi mu miyoborere izira ‘cachot, cachet na cash’
- Turasaba ko mwanoza gahunda y’imiturire kuko ikigaragaramo ibibazo - Umuturage
- Perezida Kagame : Ubwenge n’ubushobozi murabufite, ni iki kitubuza gutera imbere?
- U Rwanda rwahisemo imiyoborere myiza igaragara mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage
- Ikibazo si ugushyira umukono ku masezerano, ikibazo ni ubushake bwa Politiki - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine
- Nimuhumure Imana yo izi kuringaniza - Perezida Kagame
- Umunyarwenya yatumiye Perezida Kagame mu ‘Isetsa Rusange’
- U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa - Minisitiri Nduhungirehe
- Ikibazo cya serivise z’ibyangombwa by’ubucuruzi cyongeye kugaruka mu Mushyikirano
- Abatuye Ngoma batakambiye Perezida Kagame ngo abagarurire Kaminuza ya INATEK
- Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda barasaba koroherezwa kuzibyaza amafaranga
- Abiga amashuri yisumbuye bikubye inshuro zirenga 20 mu myaka 32 ishize
- Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasabye Leta kugira amafaranga igenera abanyamakuru
- Kuki u Rwanda rutarega Congo?
- Amasezerano ya DRC n’u Rwanda i Washington twaranayasengeye - Min. Nduhungirehe
- Umushyikirano 20: Umunsi wa mbere mu mafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|