Abayoboke ba ADEPR mu rurembo rwa Kibungo basabwe kwirinda ibikorwa bibi
Pasteur Sibomana Jean, umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, yasuye abayobozi b’amaparuwasi yose uko ari arindwi agize ururembo rwa Kibungo, mu rwego rwo kuganira ku buzima bw’itorero bushyingiye ku nkingi z’itorero n’ivuga butumwa, imibereho myiza n’iterambere.
Muri uru ruzinduko rwabaye tariki 18/06/2013 Pasteur Sibomana yasabye abayobozi ba za paroisse kwitandukanya no kwamagana ibikorwa byose biri kugaragara hirya no hino mu gihugu by’ubugizi bwa nabi akenshi buterwa no kunywa ibiyobyabwenge.
Muri uru ruzinduko kandi umuvugizi witorero rya ADEPER mu Rwanda yavuze ko bamanutse kugirango babonane n’abayobozi b’amaparoisse yose uko ari arindwi yo mu byicyiro bitandukanye, kugirango harebwe ibibazo byaba bihari bibashe kuba byashakirwa igisubizo.
Mu butumwa yatanze yavuze ko bagomba gusenga kugirango Imana igire icyo ikora, aho yasabye abakiristo kuva mu bidakwiye birimo ubugizi bwa nabi bukorwa hirya no hino buterwa akenshi no kunwa ibiyobyabwenge.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ngewe nabasabye kwirukana inama nyobozi yose mwaranze naho uwo ubavugira ndamuzi afite impamvu kuko nibo bagize urusengero nyina diacle ise diacle bene nyina diacle nyirasenge diacle muramu we past kandi bose baba kimisange ubundi kimisange yicwa nikintu kikiryango gihari umugore umugabo bose baba ari abadiyakoni ndetse nabana babo mbese nyobozi ubigenzuye wasanga ari umuryango umwe keretse wenda babandi past karangwa yasize yimitse kuko nawe yashakaga byibuze abajya bamuvugira muri nyobozi ndagirango nkubwireko nyobozi ya kimisange igihugu cyose kirayizi kandi uzanye byinshi banagukubita hari umwe uje vuba witwa fred bibaye byiza niwe mwaheraho muhagarika kuko ntambuto afite ntituzi niyo yavuye nukubwira abameze batyo ikiryango abadafite imbuto abanga impinduka bakaba bahagaze
umva nkubwire agahwa kari kuwundi karahandurika ibibazo turabifite kandi ntago twiringiyeko bizakemurwa na sibomana ahubwo dufite imana izaturengera naho amatiku mwirirwa muvuga hano ngo hari ingengabitekerezo ngo hari abo banzeko baririmba ibyo byose muba mugamije guharabika kimisange ariko reka mbabwire ukuri ntangengabitekerezo iri kukimisange nuwo muvuga ngo banzeko aririmba nuko muba mutazi uko ikibazo kimeze byabayeho ariko byaje gukemuka nikimenyimenyi ndabatumiye kuri7/7/2013 choral izasohokera kuruhuha muzaze murebe ko atazajyana na choral ibibazo natangiye mvuga dufite inyubako tugiye gutangira twiringiye imana izadufasha ntago twiringiye sibomana nubwo nawe imana imukoresheje tutabyanga ariko ntamuntu duhagazeho muri make ibya kimisange byarakemutse wenda icyo ubuyobozi bwakora kuko dutangiye igikorwa gikomeye batuzanira past ufite agatege muburyo bwumubiri kuko past john ntago azatuma tubisoza vuba kuko arisaziye muzane past phillipe afatanye na past eugene na ev jule ubundi kimisange hehe namatikuuuuuuuu.amen.........
ariko kimisange mufite ikihe kibazo?? ariko abayobozi nibaze barebe kuko iyo umwana arira aba afite ikibazo?
barabivuze ndongeye mbisubiyemo tumaze kurambirwa ibyo muri ADEPR bikorwa na bayobozi bayo ese ningombwako igikozwe cyose mugihitisha mwitangazamakuru ibyo nukwiyerekana ko mushoboye kandi mudashoboye icyambere wowe representa urimo guhunga aho ibibazo biri ukigira mubinyamakuru ese ubwo nibwo buyobozi nawe ntaho utaniye na nyobozi ya kimisange ahubwo nanjye ntangiye kubonako ibibazo byose biterwa nawe kuko ntamiyoborere icyambere aho gusenga ngo Imana ihembure abantu bayo uririrwa mubinyamakuru aho kubabwira ngo bitandukanye nibihe tugezemo urabibutsa ibiyobyabwenge ko nabyo bibaho mbese inama naguha nugusenga ubudasiba naho ibyo murimo ndabigaye ntaho byaba bitujyana niba tugomba kubona inyigisho zimeze nkizabatizera nibibazo
Ariko aya ni amagambo abwirwa abakristo koko? (aho yasabye abakiristo kuva mu bidakwiye birimo ubugizi bwa nabi bukorwa hirya no hino buterwa akenshi no kunwa ibiyobyabwenge.
Aba kristo si abantu bakwiye kuganirizwa ayo magamba kuko mbere yo kugira ngo abe umukristo ibyo nibyo yabanje kureka birimo n’ubundi bugome bwose. Aho kwigisha abantu kwihana no kureka ibyaha ngo "bave mubidakwiye" ukiri mubidakwiye aba atagikorera Imana uwo aba atakiri umukirisito. cyakora niyo abantu bakora umurimo w’Imana nabi bamenye ko hari igihe bazabibazwa kdi twari dukwiye kumenya ko iby’Imana batabivanga nagahunda z’abantu bwite ariko nyiri umurimo arahari kdi ari hejuru yabose NI TUTAWUKORA NEZA AFITE UKO AZABIGENZA.
nabanze nawe yisengere mbere yo gusengera abandi