Abayisilamu bo mu Rwanda bagiye kubaka icyicaro gikuru, bashimiye inkunga Perezida yabemereye

Abayisilamu bo mu Rwanda bamurikiye Perezida Paul Kagame imishinga ibiri ikomeye bateganya gutangira vuba aha, ku buryo bavuga ko ari "imishinga ihesha u Rwanda ishema."

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, ari mu busabane bwahuje Perezida Kagame n’umuryango w’Abayisilamu kuri uyu wa Gatatu, 25 Werurwe.

Yagize ati "Turateganya kubaka igicumbi cy’Umuco wa Islam i Kigali, hakazaba harimo n’umusigiti ukomeye wo ku rwego rw’igihugu. Mu Rwanda twakira abashyitsi benshi ndetse bakomeye bikaba ari iby’igiciro, kandi biteye ishema u Rwanda n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda."

Aha, Sheikh Musa yavuze ko iki gicumbi kizubakwa hafi y’amhoteli akomeye, kugira ngo kizafashe abashyitsi bagenderera u Rwanda.

Sheikh Musa yavuze kandi ko bagiye kubaka icyicaro cyabo ku rwego rw’Igihugu, kikazaba kirimo ivuriro, inyubako y’ubucuruzi, icyumba mberabyombi, parkingi y’imodoka igihumbi n’ibindi.

Bashimiye kandi Perezida wa Repubulika wabemereye inkunga muri uyu mushinga.

Perezida Kagame yabashubije agira ati "uzangaye gutinda, ariko ntabwo bizahera. Hari ibyasezeranyijwe kera muri 2011, ndabyibuka. Hari ibijyanye n’inyubako, na Mufti yanabivuze. Bizakemuka."

Yagize ati "Ngira ngo hari aho bagombaga kubaguranira, ese ubwo kugurana bitwara umwanya unagana iki?"

Perezida Kagame yavuze ko hari n’indi nkunga y’ubundi buryo yari yemeye, avuga ko na yo azayitanga mu gihe kitarenze umwaka.

Yagize ati "Umwaka utaha ubwo ahubwo nzaza jyewe mbabaza icyo iyo nkunga mwayikoresheje."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka