Mu ijambo ryo kubaha ikaze nyuma y’indahiro, Athanase Rutabingwa, uyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yabahaye ikaze mu rugaga abasaba gukomeza kugaragara neza imbere y’abaturage bakorera.
Yagize ati “Kuba urugaga rubonye abandi bavoka bivuze ko rubonye izindi ngufu n’ubwenge mu rwego rwo guteza imbere ubutabera.”
Mu bavoka 350 bari basabye kuba abanyamuryango mu rugaga rw’abavoka, 1750 nibo bemerewe kwinjiramo kuko bujuje ibyangombwa birimo impamyabushobozi n’ibyangombwa by’imyitwarire myiza.
Amahame agenga uru rugaga rwahise rugira abanyamuryango 784, avuga ko nta mu Avoka wemerewe kugira akandi kazi akora gahabanye n’ubutabera.
Iyo hagize ufatwa n’igenzura ry’uru rugaga ahagarikwa muri urwo rugaga ndetse bikaba bishoboka ko yanahagarikwa mu kazi k’ubucamanza kose ndetse akaba yanashyikirizwa amategeko.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|