Abaturutse mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Zambia bashimye imikorere ya RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakiriye itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri 27 bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Zambia, abagaragariza aho Igihugu kigeze cyiyubaka n’uburyo kigira uruhare mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Bashimye imikorere ya RDF
Bashimye imikorere ya RDF

Izi ntumwa ziyobowe na Col Elias Zulu, ziri mu Rwanda mu rugendoshuri rwatangiye kuva tariki 28 Nzeri kugeza ku ya 4 Ukwakira 2025, mu rwego rwo gusobanukirwa neza urugendo rw’u Rwanda ruganisha ku mpinduka rufite uyu munsi, n’uruhare rwarwo mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere ndetse no hanze yako.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yatanze, yasobanuriye izo ntumwa urugendo rw’impinduka rwa RDF n’uruhare rwayo mu bikorwa by’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Gen Mubarakh yashimiye Ingabo z’Igihugu cya Zambia, n’ubuyobozi bw’ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’icyo gihugu kuba barahisemo u Rwanda nk’urugero rwiza mu masomo y’umwuga wabo wa gisirikare. Yavuze ko uru rugendoshuri rugaragaza ubucuti n’ubufatanye bukomeye kandi burambye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye no kongerera Ingabo ubushobozi.

Gen Mubarakh yagize ati "Uyu munsi u Rwanda ni Igihugu cyahindutse. Imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twavuye mu kuba Igihugu gihabwa ubufasha bwo kubungabungirwa amahoro kugira ngo natwe tugire uruhare mu bikorwa by’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo."

Gen Mubarakh Muganga aganiriza abashyitsi
Gen Mubarakh Muganga aganiriza abashyitsi

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari Igihugu cy’amahoro, gihamye, gitumbereye imbere kandi cyiyemeje iterambere ry’igihe kirekire mu mibereho n’ubukungu, n’ubwo mu Karere ruherereyemo hakigaragara ibibazo by’umutekano muke.

Col Elias Zulu, yashimiye RDF yaborohereje uru rugendoshuri. Yavuze kandi ko intumwa ayoboye zasobanukiwe byimazeyo uruhare rwa RDF mu guhindura imibereho n’ubukungu by’u Rwanda, bikaba bihuza neza n’intego z’urugendoshuri rwabo.

Col Zulu, yagaragaje ko bigiye byinshi ku gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bungutse ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, aya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rudasanzwe rw’Igihugu mu kongera kwiyubaka.

Muri uru ruzinduko, izi ntumwa zasuye kandi Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ndetse biteganyijwe ko bazasura n’inzego za Leta zitandukanye ndetse n’iz’Ingabo.

Brig Gen Ronald Rwivanga
Brig Gen Ronald Rwivanga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka