Abaturage bikanze izamuka ridasanzwe ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, hari bamwe mu baturage bagerageje kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Sante, abenshi bakunze kwita Mituweli y’umwaka utaha (2026-2027), ariko bakwinjira muri sisitemu bagasanga warazamuwe ku bwikube bw’inshuro hafi zirindwi.

Abo byabayeho, babwiye Kigali Today Ltd ko sisitemu yabasabye kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri, 20,000 Frw, aho kuba ibihumbi bitatu (3,000FRW" nk’uko byari bisanzwe.

Aya makuru yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bigera n’aho bamwe bandikiye Minisitiri w’Ubuzima bamubaza icyo iryo zamuka riteye gutyo rihatse.

Nk’uwitwa Nadia Muganga, kuri X yagize ati “Amakuru arimo gucicikana aragaragaza ku umusanzu wa MUSA wazamutse ukava ku bihumbi 3 ukagera ku bihumbi 20FRW ku muntu, ubwo bwikube bubarirwa mu nshuro 566% buhatse iki?”

Mu nyandiko ye yandikiye Minisitiri w’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishinzi, RSSB, uyu muturage yibukije ko “Serivisi z’ubuvuzi ari uburenganzira bw’ibanze, abaturage bakagombye kubanza gusabwa kubitangaho ibitekerezo mbere y’uko icyemezo nk’iki gishyirwa mu bikorwa.”

Ati “Guverinoma yakagombye gushyira imbere ubuvuzi bukwiye kuri bose, aho gushyiraho imbibi z’amafaranga zituma icyuho cy’ubuvuzi gikomeza kwiyongera hagati y’abifite n’abakene.”

Nyuma yo kubona ayo makuru twinjiye muri sisitemu, ubusanzwe yifashishwa mu kwishyura MUSA *908#, ariko dusanga harimo uyu mwaka gusa, mu gihe ubusanzwe iyo harimo uwaka ugenzweho, abaturage baba bemerewe kwishyura umwaka ukurikira kugira ngo bibafashe kudapfusha ubusa amafaranga ngo umwaka uzasange nta bwishyu.

Byatumye tubaza bamwe mu nzego z’ibanze zegerejwe abaturage, cyane cyane ababafasha mu kwishyura serivisi za MUSA, maze baduhamariza ko koko, RSSB yari yazamuye MUSA y’umwaka utaha, ariko nyuma ikaza kwisubiraho ikabikura muri sisitemu.

Umwe mu bashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu tugari (SEDO) yagize ati “Ni byo koko, uwajyaga kwishyura MUSA ya 2026-2027 yasangaga byarazamutse, ariko RSSB ishobora kuba yarasanze bari bihuse ibukura muri sisitemu.”

Uyu mukozi w’akagari yavuze ko iri zamuka rya MUSA ryari ryatangiye kubateza ikibazo mu gukusanya amakuru ya “Sisitemu Imibereho”, kuko hari bamwe mu baturage bari batangiye kuyitunga urutoki ko ari yo ntandaro y’izamuka ry’umusanzu wa MUSA.

Ati “Hari abari batangiye kutubwira bati ‘ko mwatubeshyaga ko itazashingirwaho batwaka amafaranga ya MUSA, none bakaba babidukoze,” agakomeza avuga ko abaturage bari batangiye kugenda biguru ntege mu kuzuza amakuru muri sisitemu Imibereho, ibi ngo bikaba ari na kimwe mu bishobora kuba byatumye RSSB ihita ikura umwaka wa 2026-2027 muri sisitemu yo kwishyuraho umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Amakuru twakuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yemeza ko koko kuzamura umusanzu wa MUSA biteganyijwe umwaka utaha wa 2026-2027, ariko batubwira ko amakuru arambuye ajyanye n’iryo zamuka twayahabwa na RSSB.

Twagerageje kuvugana na RSSB kugira ngo bagire icyo batubwira kuri ayo makuru, ariko kugeza ubwo twatangazanga iyi nkuru, byaba kwitaba telefone cyangwa ubutumwa bugufi ntibyakunze.

Ibitekerezo   ( 12 )

Ibi byo kuzamura ibiciro muri système si ubwa mbere Leta yaba ibikoze.
Byarabaye ku magarama n’andi mafr.atangwa mu nkiko, Comments nyinshi no kwivumbura kw’abaturage ayinjiraga yaragabanyutse
Bituma Leta iva kuri 25.000 fr.ishyira kuri 10.000

Uyu mwaka wajyaga gusorera ubutaka ugasanga ayo watangaga bayakubye 2.5

Muri make,ikoranabuhanga ni inyungu kuri Leta umuturage ku musonga

J.Baptiste yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

Ndumva kuzamura mutually bitihutirwa Habanza kunozwa imitangire ya service mumavuriro ya leta kuko ujya kwovuza bakakwandikira imiti ukayigurira ubwose bitaniyehe nokujya muri prive?

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2026  →  Musubize

𝑀𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑛𝑡𝑎𝑐𝑦𝑜 𝑖𝑘𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑖𝑦𝑜 𝑢𝑟𝑤𝑎𝑦𝑒 𝑐𝑔𝑎 𝑢𝑟𝑤𝑎𝑗𝑒 𝑏𝑎𝑘𝑤𝑎𝑛𝑑𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑖𝑚𝑖𝑡𝑖 𝑖𝑘𝑒𝑛𝑒𝑤𝑒 𝑢𝑘𝑎𝑗𝑦𝑎 𝑘𝑢𝑦𝑖𝑔𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 ℎ𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑦𝑖𝑣𝑢𝑟𝑖𝑟𝑜 100% 𝑘𝑎𝑛𝑑𝑖 𝑛𝑖𝑦𝑜 𝑚𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑤𝑎𝑟𝑎𝑦𝑖𝑡𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑢𝑏𝑤𝑜𝑥 𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑖𝑘𝑖?

𝑇ℎ𝑒𝑜𝑠 yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

𝑀𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑛𝑡𝑎𝑐𝑦𝑜 𝑖𝑘𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑖𝑦𝑜 𝑢𝑟𝑤𝑎𝑦𝑒 𝑐𝑔𝑎 𝑢𝑟𝑤𝑎𝑗𝑒 𝑏𝑎𝑘𝑤𝑎𝑛𝑑𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑖𝑚𝑖𝑡𝑖 𝑖𝑘𝑒𝑛𝑒𝑤𝑒 𝑢𝑘𝑎𝑗𝑦𝑎 𝑘𝑢𝑦𝑖𝑔𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 ℎ𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑦𝑖𝑣𝑢𝑟𝑖𝑟𝑜 100% 𝑘𝑎𝑛𝑑𝑖 𝑛𝑖𝑦𝑜 𝑚𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑤𝑎𝑟𝑎𝑦𝑖𝑡𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑢𝑏𝑤𝑜𝑥 𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑖𝑘𝑖?

𝑇ℎ𝑒𝑜𝑠 yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

𝑀𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑛𝑡𝑎𝑐𝑦𝑜 𝑖𝑘𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑖𝑦𝑜 𝑢𝑟𝑤𝑎𝑦𝑒 𝑐𝑔𝑎 𝑢𝑟𝑤𝑎𝑗𝑒 𝑏𝑎𝑘𝑤𝑎𝑛𝑑𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑖𝑚𝑖𝑡𝑖 𝑖𝑘𝑒𝑛𝑒𝑤𝑒 𝑢𝑘𝑎𝑗𝑦𝑎 𝑘𝑢𝑦𝑖𝑔𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 ℎ𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑦𝑖𝑣𝑢𝑟𝑖𝑟𝑜 100% 𝑘𝑎𝑛𝑑𝑖 𝑛𝑖𝑦𝑜 𝑚𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑤𝑎𝑟𝑎𝑦𝑖𝑡𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑢𝑏𝑤𝑜𝑥 𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑖𝑘𝑖?

𝑇ℎ𝑒𝑜𝑠 yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

𝑀𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑎ℎ𝑢𝑏𝑤𝑜 𝑏𝑎𝑧𝑎𝑦𝑖𝑘𝑢𝑟𝑒ℎ𝑜 𝑏𝑢𝑟𝑢𝑛𝑑𝑢 𝑛𝑡𝑎𝑐𝑦𝑜 𝑖𝑘𝑖𝑚𝑎𝑧𝑒 𝑢𝑟𝑎𝑗𝑦𝑎 𝑘𝑤𝑖𝑣𝑢𝑧𝑎 𝑏𝑎𝑘𝑎𝑘𝑢𝑏𝑤𝑖𝑟𝑎 𝑘𝑜 𝑖𝑚𝑖𝑡𝑖 𝑖𝑓𝑖𝑡𝑒 𝑢𝑏𝑢𝑠ℎ𝑜𝑏𝑜𝑧𝑖 𝑏𝑤𝑜 𝑘𝑢𝑘𝑢𝑣𝑢𝑟𝑎 𝑖𝑑𝑎𝑡𝑎𝑛𝑔𝑖𝑟𝑤𝑎 𝑘𝑢𝑟𝑖 𝑚𝑖𝑡𝑢𝑒𝑙𝑙𝑒 𝑛𝑜 𝑚𝑢 𝑏𝑖𝑡𝑎𝑟𝑜 ℎ𝑜𝑠𝑒 𝑏𝑎𝑟𝑎𝑦𝑖𝑘𝑤𝑎𝑛𝑑𝑖𝑘𝑖𝑟𝑎 𝑢𝑘𝑎𝑗𝑦𝑎 𝑘𝑢𝑦𝑖𝑔𝑢𝑟𝑖𝑟𝑎 ℎ𝑎𝑛𝑧𝑒 𝑦𝑖𝑣𝑢𝑟𝑖𝑟𝑜 ( 𝑝ℎ𝑎𝑟𝑚𝑎𝑐𝑖𝑒)

𝑇ℎ𝑒𝑜𝑠 yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

Ubwose koko rubanda rugufi turi hehe na 3000 harabatayabona bitewe numuryango atangira nibazamura umuntu nugupfa agapfuka atavuwe pe byakagombye kuba Ubuntu mu mavuriro yo hasi ahubwo

Bizimana Francois yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

Ubwose koko rubanda rugufi turi hehe na 3000 harabatayabona bitewe numuryango atangira nibazamura umuntu nugupfa agapfuka atavuwe pe byakagombye kuba Ubuntu mu mavuriro yo hasi ahubwo

Bizimana Francois yanditse ku itariki ya: 21-02-2026  →  Musubize

Kuki utabajije rssb ukabaza umuntu udafite amakuru/ububasha bwo kumenya iby’imisanzu.
Banza rssb turabikeneye
Ntaho ubundi inkuru yawe ntakintu kirimo

Kale yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Birakomeye cyane kabisa ikibazo nuko bazamura ibiciro ariko umukozi ntiyongezwe umushahara ugasanga umuntu arahembwa ibihumbi 100 Kandi atune abantu batanu??

Mahoro yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Ariko nubwo yakongererwa ni amakuru agomba kubanza gutangarizwa rubanda. Nkuko gufata indangamuntu korana buhanga byatajwe mu muganda, mu nteko rusange y’abaturage, nayo makuru agomba kuzateguzwa abaturage bakitegura. Democracy is power of people work for people.

JMarie yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

IKIBAZO ubu tuzajya twushyura amafaranga angahe

chadrak yanditse ku itariki ya: 20-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka