Abatinze kwandikisha, guhererekanya ibinyabiziga bashyiriweho gahunda idasanzwe

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro - Rwanda Revenue Authority cyashyizeho gahunda idasanzwe yo kwihutisha iyandikisha n’ihererekanya ry’ibinyabiziga.

Iyo gahunda izamara ukwezi kose, uhereye tariki 26 Mutarama kugera Tariki 28 Gashyantare nk’uko RRA yabisobanuye mu itangazo rikurikira.

Iyi gahunda ije gufasha abantu benshi bari bamaze kugira ibirarane byo kwandikisha, guhererekanya ibinyabiziga, ndetse no kuvana mu bitabo ibinyabiziga byavuye mu muhanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka