Abatinze gukora ‘Mutation’ y’ibinyabiziga bashyiriweho igihe ntarengwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyashyizeho igihe ntarengwa ku bakererewe guhererekanya ibinyabiziga (Mutation) cyo kugera ku itariki 28 Gashyantare 2026, ariko muri iki gihe hakaba hashyizweho gahunda yihariye yo kubafasha.

Abarebwa n’iyi gahunda ni abarengeje igihe cyagenwe cyo guhererekanya ibinyabiziga cy’iminsi 8 nyuma y’ubugure cyangwa ubundi buryo ikinyabiziga kiva ku muntu umwe kijya ku wundi.

Kubera iyo mpamvu, RRA ivuga ko abakozi bayo bazakora mu buryo budasanzwe, aho bazakira abantu kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu, ndetse muri Kigali hakaba hashyizwe sites nshya eshatu zo kwakira abantu, ari zo za Rebero, Gikondo na Nyamirombo kuri stade, ziyongera ku zisanzwe, uyu mwihariko ukaba ari uko 70% by’ihererekanya ry’ibinyabiziga rikorerwa i Kigali.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, yagarutse kuri bimwe mu bituma ihererekanya ry’ibinyabiziga ritinda.

Yagize ati “Ubundi umuntu wagurishije ikinyabiziga yagombye kucyikuraho bitarenze iminsi umunani. Hari rero abatinda kubera ko uwagurishije hari imisoro atishyuye kandi idatanzwe iryo hererekanya ntiryashoboka kuko nta handi RRA yazayikura. Hari ugurisha hanyuma akigira hanze y’igihugu, akabwira uwo baguze ngo yirwarize. Hari ubwo uwagurishije apfa batarakora ihererekanya n’ibindi”.

Yungamo ati “Ibyo bibazo byose twabihaye umurongo mushya, turasaba ababifite bose kugana abakozi ba RRA babishinzwe babafashe muri iyi minsi yashyizweho y’umwihariko. Urugero nk’ababuze abo baguze, tuzagerageza tubashake baze bakore mutation, nibataboneka tuzakora ku buryo mutation ikorwa badahari, kandi ntawe uzaza kuvuga ko uwo mutungo wanditswe ku wundi muntu ari uwe. Ntihagire rero umuntu ugira urwitwazo na rumwe rwo kudakora mutation”.

Uwitonze akomeza avuga ko utazajya gukoresha mutation mu gihe cyatanzwe cyihariye, azafatwa nk’uwanze ku bushake gukora icyo gikorwa, bityo ko nyuma ya tariki 28 Gashyantare, ashobora kuzahabwa ibihano biteganywa n’itegeko.

Avuga kandi ko kugeza ubu abamaze kugeza ibibazo byabo kuri RRA bashaka gukora ihererekanya bikaba byaragoranye, bageze ku bihumbi 160, muri bo ibihumbi 60 ngo ni bo bonyine ibyabo byabonye umurongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kudakora mutation ku gihe bituma hari amakosa akorwa bikagorana kumenya abo abazwa.

Ati “Hari nk’ibinyabiziga bikora amakosa yo mu muhanda ahanwa na Polisi, ariko ubutumwa dutanga ugasanga tubwohereje ku muntu utari we, akaba ari na we amande yandikwaho kandi yarakigurishije. Ikinyabiziga gishobora gukoreshwa amakosa yo gutwara ibiyobyabwenge, iyo gifashwe ugasanga uwari ugifite si we nyiracyo kuko hatakozwe mutation, cyangwa n’iyo cyibwe na bwo biteza ikibazo mu kugishakisha. Ibibazo nk’ibyo ni byinshi cyane, ni yo mpamvu y’iyi gahunda dufatanyije na RRA”.

Akomeza ashishikariza abafite ibyo bibazo kugana RRA bigakemuka inzira zikigendwa, kuko mu gihe cya vuba hazasohoka amabwiriza mashya ashyiraho ibihano ku bantu batunze ibinyabiziga bitabanditseho.

Ati “Turakangurira abantu kwitabira aya mahirwe, kuko tuzanafasha ababuze abo baguze kubashaka ngo bubahirize ibiteganywa n’itegeko. Nyuma y’iriya tariki rero abazaba barinangiye kujya gukoresha mutation, ibinyabiziga byabo tuzabifata, bikazagenda birekurwa ari uko babonetse, ihererekanya rigakorwa cyangwa hakagira ibindi byemezo bifatirwa buri kibazo”.

Aba bayobozi bahamya ko mu binyabiziga bifite ibibazo bya mutation byinshi ari moto, kuko ngo ushobora gusanga moto imwe yaratunzwe n’abantu batanu nta hererekanya ryakozwe na rimwe, akenshi aya makuru akamenyekana ari uko ikinyabiziga gifatiwe mu yandi makossa.

Ibitekerezo   ( 10 )

Naguze Moto numuntu nuzuza ibisabwa nishyura pulake ngiye kuyifata bambwirako uwayingurishije afite imisoro atishyuye muhamagaye ambwira ko nta mafaranga yifitiye none mungire Obama yicyo nakora

Twagirimana valentin yanditse ku itariki ya: 18-04-2026  →  Musubize

Naguze Moto numuntu nuzuza ibisabwa nishyura pulake ngiye kuyifata bambwirako uwayingurishije afite imisoro atishyuye muhamagaye ambwira ko nta mafaranga yifitiye none mungire Obama yicyo nakora

Twagirimana valentin yanditse ku itariki ya: 18-04-2026  →  Musubize

NASABYE GUKORERWA MUTATION MURI KWA KWEZI BADUFASHAGA BIDASANZWE MU GUKORESHA MUTATION NTEGEREZA RENDEZ-VOUS NARAHEBYE IYO MPAMAGAYE ABABIKORAMO BAMBWIRAKO NTACYO BAMFASHA NTARABONA MESSAGE. MUMBARIZE UBUNDI UMUNTU UMAZE KOHEREZA UBUSABE BWE ASUBIZWA HASHIZE IGIHE KINGANA GITE?

FIDELE CASTRO yanditse ku itariki ya: 19-03-2026  →  Musubize

Ikibazo mfite ni moto naguze n’umuntu.Ubu dufitanye amasezerano ariho umukono wa notaire.Twajyanye gukora mutation i Masaka kuri RRA bambwira ko nzayikoresha iwacu kuko ntuye i Nyamasheke.
Ku wa 27/02/2926;nagiye kuri RRA Rusizi,nsaba umukozi wa RRA kundebera ko nta madeni uwo twaguze moto afitiye Leta.Yasanze afite Frs 500 000 by’imisoro y’amasambu.umukozi wa RRA ambwira ko mutation itashoboka kubera ayo frs y’ideni.Bambwira ko nsaba uwo twaguze moto ko ajya kuri RRA imwegereye bakagirana amasezerano yo kuyishyura nkabona ngahabwa uburenganzira bwa mutation.None uwo twaguze kugeza ubu ntarajyayo.ubwo.nakora iki
Cyakora natanze ikirego ku rubuga rwa RRA.
NKENEYE UBUFASHA.

Balthazar yanditse ku itariki ya: 10-03-2026  →  Musubize

alias nagurishije Moto ariko itaramara umwaka ngo igihe cyo gutanga umusoro ku nyungu kigere none nabazaga,Ni inde uzishyura umusoro ku nyungu kugirango mutation ikorwe Ni njye yanditseho cyangwa Ni uwayinguriye? Mumfashe ku gisubizo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2026  →  Musubize

alias nagurishije Moto ariko itaramara umwaka ngo igihe cyo gutanga umusoro ku nyungu kigere none nabazaga,Ni inde uzishyura umusoro ku nyungu kugirango mutation ikorwe Ni njye yanditseho cyangwa Ni uwayinguriye? Mumfashe ku gisubizo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2026  →  Musubize

Nagurishije Moto ariko itaramara umwaka ngo igihe cyo gutanga umusoro ku nyungu kigere none nabazaga Ni inde uzishyura umusoro ku nyungu kugirango mutation ikorwe Ni njye yanditseho cyangwa Ni uwayinguriye? murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2026  →  Musubize

alias nagurishije Moto ariko itaramara umwaka ngo igihe cyo gutanga umusoro ku nyungu kigere none nabazaga,Ni inde uzishyura umusoro ku nyungu kugirango mutation ikorwe Ni njye yanditseho cyangwa Ni uwayinguriye? Mumfashe ku gisubizo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-03-2026  →  Musubize

njyewe naguze moto hanyuma nuzuza dossier zose zisabwa kugirango mutation ikorwe ,ngeze ku mukozi wa RRA ambwirako uwo naguze nawe moto afite ideni rya RRA,naramuhamagaye mubwira uko bimeze ambwirako nta mafaranga afite none kugeza ubu yaranyihoreye,dossier nayikoresheje taliki 12/2/2026,none mungire inama y’icyo nakora.Murakoze.

Njyewe nitwa Rwabigwi Alexandre yanditse ku itariki ya: 27-02-2026  →  Musubize

Njye naguze imodoka nyigurana nuwo itanditseho none nshaka gukora mutation uwo yanditseho akanga ngo hari amafranga bo ubwbo basigaranyemo none nkore iki ngo nkore mutattion
Mwansubiza watsapp yanjye cg tukavugana0788329395 murakoz
Plack niRAB330T

Harerimana J Paul yanditse ku itariki ya: 29-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka