Abatega imodoka za rusange bari bafite impungenge ku biciro by’ingendo bahumurijwe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko ibiciro ku ngendo bitazazamuka ku batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, nubwo ibiciro bya lisansi byiyongereye.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ku biciro mpuzamahanga byikubye hafi kabiri, ariko u Rwanda rwo rukomeje gushyiraho ingamba zituma abaturage batagerwaho cyane n’izo. ngaruka.
Ati “Turacyari mu bihe bidasanzwe, ntibirarangira kandi no mu bigaragara, ingaruka zizakomeza kuza mu gihe kizaza. Leta iba yagerageje gufata ingamba zishoboka, hari nkunganire, no gufasha abacuruzi kugira ngo babone amafaranga ku buryo bworoshye, harimo ibikorwa byinshi Guverinoma y’u Rwanda ikora kugira ngo tubashe kugabanya ingaruka.”
Ibiciro bya mazutu ikoreshwa cyane cyane mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse no mu zitwara ibicuruzwa, byo ntabwo byiyongereye nk’uko byagenze kuri lisansi iyo akaba ari imwe mu mpamvu ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange bitagomba guhinduka.
Minisitiri Uwihanganye yemeje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zituma ibyo biciro bya Mazutu bitazamuka ugereranyije n’uko byifashe ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Lisansi yo ikoreshwa mu buryo busanzwe bw’abantu bafite imodoka ku giti cyabo bashobora no kutanayikoresha, bafite ubundi buryo bwo kugenda. Ibyo twavugaga byo gufatanya cyangwa gukoresha bisi kuko zirahari. Ariko mazutu ikoreshwa mu modoka zitwara abantu, ibicuruzwa, irakoreshwa mu nganda, mu buhinzi, mu gutanga amashanyarazi, ni igicuruzwa cy’ingenzi.”
Ku wa Kane tariki 16 Mata 2026, nibwo RURA yasohoye itangazo rigaragaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, byatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Mata 2026, aho linsansi yiyongereyeho asaga 600Frw.
RURA kandi yavuze ko ibyo biciro bishingiye ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’izo mpinduka.
Kugeza ubu, litiro ya lisansi iragura 2,938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu ari 2,205 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|