Iri tsinda rigizwe n’abatwara indege (pilotes), abashinzwe ibikoresho (logistics officers), abatekinisiye (technicians) n’abandi batandukanye bo mu ngabo z’igihugu zirwanira mu kirere, basanzeyo abandi bagiye muri za kajugujugu eshatu bahagurutse mu Rwanda tariki 27/12/2012 berekeza Juba, muri Sudani y’amajyepfo.

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Joseph Demali yasabye aba basirikari kuba abavugizi beza b’u Rwanda kandi bagakorana akazi kabajyanye ubushake, ikinyabupfura na morale nyinshi; nk’uko urubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo rubitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|