Abasenateri basubijwe ibibazo bari bafite ku irangamuntu nkoranabuhanga

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Ingabire Paula, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 yasobanuriye Inteko, Umutwe wa Sena aho gukoresha indangamuntu nkorabuhanga bigeze.

Ni ikiganiro kibanze ku matsiko, abasenateri bari bafite ku mikoreshereze y’iri koranabuhanga.

Senateri Nsengiyumva yabajije icyo indangamuntu nshya yaba ije kumarira umuturage, mu gihe n’ubusanzwe yari afite indengamuntu.

Yakomeje gusobanuza agira ati “Mu buryo bw’ubukungu bwagutse (macro-economic), twavuga ko amafaranga yashowe mu gukora izi ndangamuntu koranubuhanga tuzayagaruza dute,” aho yibutsaga ko ari umushinga uzarangira utwaye igihugu akabakaba miliyari 75FRW.

Mu gusubiza icyo umuturage azayungukiramo, Minisitiri yavuze ko izarinda umuturage gukomeza gusiragizwa nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, budasiba kubigaragaza.

Minisitiri Ingabire ati “Bizoroshya kubonera serivisi hamwe, kandi henshi ku buryo n’ikiguzi cyazo kizaba cyagabanutse.”

Mu bindi byibajijwe harimo ikibazo cy’umutekano w’ikoranabuhanga ushobora kuzatuma amakuru y’Abanyarwanda yibwa imitungo yabo ikahatikirira, ndetse n’igiciro cya interineti kigihenze hakaba n’aho itari, bityo bikaba byabangamira ikoreshwa ry’iyi ndangamuntu.

Minisitiri Ingabire yabamaze impungenge, ko byose muri uyu mushinga byatekerejweho kandi bifitiwe ibisubizo.

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe muraho,
ese koko Willy Ngoma yarapfuye?

PAGOLA yanditse ku itariki ya: 25-02-2026  →  Musubize

Iyinkuru ariko ndunva ituzuye pe

dizzo yanditse ku itariki ya: 25-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka