Abasenateri basabye WASAC gupima ubuziranenge bw’amazi atangwa mu baturage

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ubwo bagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byo kugeza amazi meza ku baturage, bavuze ko WASAC Group ikwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gupima ubuziranenge bw’amazi yose atangwa mu baturage.

Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yabwiye Abasenateri ko ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byo kugeza amazi meza ku baturage, basanze hari imbogamizi zo kuba hari imidugudu itaragezwamo imiyoboro y’amazi meza bamwe mu baturage ntibabone amazi buri gihe, bituma bakoresha atujuje ubuziranenge.

Indi mbogamizi iyi Komisiyo yabonye ni ikibazo cyo kudasana imiyoboro y’amazi meza bitihuta n’imishinga yo kubaka inganda zitunganya amazi meza itihuta, ndetse amwe mu mavuriro y’ibanze, amashuri cyane cyane abanza, amasoko n’inganda bitaragerwaho n’amazi meza.

Ati “Nka Komisiyo twasanze hagomba kongerwa imbaraga mu gusana imiyoboro y’amazi ishaje n’iyangiritse, kubaka imishya no kwihutisha imishinga yo kubaka inganda nshya kugira ngo bitabangamira kugera ku ntego yo kugeza imiyoboro y’amazi mu midugudu yose 100% no kongera ingano y’amazi atunganywa ku munsi nk’uko biteganyijwe kugerwaho mu 2029”.

Senateri Nsengiyumva avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha inganda kugenzura inzira yo gutunganya amazi no kuyageza mu bigega bitaragezwa mu nganda zose, na zimwe mu mashini zisunika amazi (pumping stations) zimaze igihe zarubatswe, inyinshi zarashaje, bituma zitanga amazi make no gukoresha ingufu nyinshi bigatera igihombo abazicunga.

Senateri yagaragaje ko umutungo kamere w’amazi wangizwa n’ibiza birimo inkangu, imyuzure n’isuri bigira ingaruka z’uko inganda ziyatunganya bizisaba ikiguzi kinini.

Ati “ Igipimo cy’amazi meza atunganywa mu nganda atakara ku kigero cya 39.5%, bikaba ari igihombo kinini ku Gihugu.”

Komisiyo yasanze kuri ibi bibazo WASAC ikwiye kugeza iri koranabuhanga mu nganda zose no mu mashini zisunika amazi (pumping stations) kuko ryafasha mu guhita hakemurwa ikibazo kivutse. WASAC ikwiye gusimbuza imashini n’ibindi bikoresho bidatanga umusaruro muri pumping station. Gushyira imbaraga mu kwihutisha umushinga wo kugabanya amazi atakara no kwiga uburyo igipimo cya 25% giteganyijwe mu 2029 cyazarushaho kumanuka kikagera munsi ya 15%.

Amazi agezwa ku bayakenera bose agomba kuba yapimiwe ubuziranenge ariko bamwe muri ba rwiyemezamirimo batanga amazi mu cyaro ntibabupimisha, kuko bisaba ikiguzi kinini muri Laboratwari.

Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icyo kwangiza ibikorwa remezo by’amazi n’ubujura bw’ ibikoresho by’amazi.

Ati “ WASAC yagiye igaragaramo ibibazo mu mikorere no mu mitangire ya serivisi zo kugeza amazi meza ku baturage, igakorera mu gihombo kandi ari ikigo gikora ubucuruzi. Twasanze WASAC ikwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gupima ubuziranenge bw’amazi yose atangwa mu baturage no mu bindi byiciro biyakenera”.

WASAC yanasabwe kongera ubukangurambaga mu baturage ku ruhare rwabo mu kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi no gushyiraho uburyo bwo gutahura ababigiramo uruhare bagahanwa.

Senateri Nkubana Alphonse yavuze ko hakwiriye kujyaho ikoranabuhanga mu gucunga amazi ku buryo ahagaragaye ikibazo hakaba intabaza WASAC ihagera vuba.

Ati “ Iryo koranabuhanga tubona ko ryadufasha kubungabunga amazi, igihombo kikagabanuka kuko ibibazo byaba byabayeho byakemukira igihe”.

Ibitekerezo   ( 2 )

Bazasuzume n’amazi wasac itunganya ariko akaba asa nabi pee!muhanga icyo kintu tukibona kenshi

Kasongo yanditse ku itariki ya: 11-03-2026  →  Musubize

Bazasuzume n’amazi wasac itunganya ariko akaba asa nabi pee!muhanga icyo kintu tukibona kenshi

Kasongo yanditse ku itariki ya: 11-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka