Abasenateri barashaka ko igikomo cyambikwa abagororwa gitangira gukoreshwa vuba na bwangu
Abasenateri bavuze ko ubucucike bukigaragara mu magororero butari ngombwa mu gihe Igihugu cyemeje ikoranabuhanga ryafasha kurekura abagororwa bambaye igikomo bagakomeza gucungwa ntibacike ubutabera.
Ni igitekerezo cyatangiwe mu Nteko Rusange y’Umutwe wa Sena, imaze kumva ubusesenguzi kuri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzirwa bwa Muntu ya 2024-2025 na gahunda y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenzira bwa Muntu ya 2025-2025.
Muri iri sesengura, Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena yabwiye inteko ko mu muri 2023, ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwari 140,7%, bukagenda bugabanuka kugera ku 103% umwaka ushize.
Senateri Emmanuel Havugimana yagize ati "ukurikije intambwe u Rwanda rumaze gutera gutera mu ikoranabuhanga usanga hari abantu bari mu magororero atari ngombwa kuko bashobora kwambika igikomo nkoranabuhanga bagakurikiranwa bari hanze."
Ibi kandi yabihuriyeho na Senateri Pelagie Uwera n’abandi bagaragaje ko ubu bucucike ntibukwiye kubaho.
Havugimana avuga ko kurekura bamwe mu bagororwa bagakurikiranirwa hanze bishobora no kugira inyungu mu bifatika, aho agira ati "hariho abantu bashobora kujya hanze bakitunga aho kugira ngo babe umuzigo Leta, bajye batungwa n’imisoro y’abaturage."
Ubucucike kandi ngo bwageze no mu magororero y’ibanze(transit centers), aho Komiisiyo y’Igihgu y’Uburenganzira bwa muntu yasanze hari abarenga ibihumbi umunani barengeje igihe kigenwe, ibi bikaba byarongereye ubucucike ku kigero cy’110%.
Abasenateri bagarutse no ku kibazo cy’abantu bafungirwa mu magororero y’ibanze cyangwa Transit Centers, bikarangira babagumanye bakerenza iminsi ubundi baba bateganyijwe kuhamara.
Abasenateri basabye ko hafatwa ingamba zituma, abarangije igihe bagomba kumara mu magororero bazajya bahita barekurwa kuko ngo iyo batinze kubarekura bigira ingaruka ku mibereho yabo n’ubuzima bwo mu mutwe.
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu ya Sena, Umuhire Adrie, yavuze ko ubundi ntawe uba ugomba kurenza amasaha 72 mu magororero y’ibanze.
Senateri Umuhire yibukije inteko ko abari mu magororero y’ibanze azwi nka Transit Centers, “bataba bafunze kuko nta byaha baba bakoze, ahubwo baba bagize imyitwarire ibangamiye sosiyete,” bityo ngo bakaba babajyanayo ngo babibigishe bahindure imyitwarire bagaruke muri
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|