Abasaga 300 bahungutse bava muri RDC batangiye kuganirizwa ku bumwe n’ubudaheranwa

Abanyarwanda basaga 300 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, baherutse gutahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), batangiye guhabwa ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa.

Barimo kuganirizwa ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Barimo kuganirizwa ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

Ni ibiganiro byateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ndetse n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, mu rwego rwo kubasobanurira ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka, inkomoko y’inyigisho z’ivangura ndetse n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuye kandi ubumwe bw’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, uko bwasenyutse, indangagaciro z’umuco Nyarwanda zigatakara, n’urugendo rwo kongera kubwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rukomeje kwakira imiryango y’Abanyarwanda babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025, kugeza ubu abagera ku 5,167 bamaze kugaruka mu Gihugu, ndetse abenshi bakaba baragiye bavuga ko bakiri muri DRC babwirwaga ko nibagaruka mu Rwanda bazagirirwa nabi.

By’umwihariko, tariki 6 Ugushyingo 2025 ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC, inzego z’ubuyobozi zakiriye imiryango 69 igizwe n’Abanyarwanda 223 barimo abagabo 12, abagore 58 n’abana 153.

Iyo bageze mu Rwanda bahita bajyanwa mu Kigo cya Nyarushishi kiri mu Karere ka Rusizi, aho babanza guca by’agateganyo.

Iyo bagezeyo, bahabwa kandi ubufasha burimo amafaranga arenga ibihumbi 270Frw k’urengeje imyaka 18 y’amavuko n’ibihumbi 182Frw k’uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, nk’amafaranga yo gutangiriraho ubuzima ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45Frw.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka