Abarokokeye i Tumba bemeza ko kujurira kwa Dr Munyemana ari ukwigiza nkana
Bamwe mu batuye i Tumba mu Karere ka Huye, barimo n’abatangabuhamya bashinje Dr Munyemana Sosthène wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ijurira rye ari ukwigiza nkana kuko ibyaha yakoze byabaye habona.

Dr. Munyemana ari kuburana ubujuririre ku gihano cy’imyaka 24 yakatiwe mu 2023. Uru rubanza ruri kubera mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa kuva ku wa 16 Nzeri 2025.
Umwe mu batangabuhamya avuga ko ku itariki 21 Mata 1994, yakubitanye n’interahamwe zari ziyobowe Dr. Munyemana afite lisite y’abatutsi bashakishwaga kugira ngo bicwe.
Yagize ati: "Ku itariki 21 Mata 1994, saa tatu n’igice za mugitondo, interahamwe yitwa Rugenintwaza Celestin, ari kumwe na ba Fidele na Faustin, baramanutse baje gushaka uwitwa Nsengimana Jean Marie Vianney, wari musaza wanjye wo kwa data wacu, njye nasohotse mpfubirana na bo, Munyemana abari imbere, lisite yari ayifite, Abatutsi bose bagomba gupfa, lisite yari yarateguwe."
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko Dr Munyemana yahabwaga raporo z’Abatutsi babaga bishwe ndetse n’abasigaye ku buryo buri wese wabaga wasigaye yabaga azwi.
Avuga ko yiyumviye mu nama zitandukanye, Dr Munyemana avuga ko umugabo wese w’Umuhutu ufite umugore w’Umututsi agomba kumutanga kuko ari bo bazatanga amakuru y’ibyabaye Inkotanyi nizimara kugera mu gihugu zitsinze urugamba.
Abajijwe iby’uko Dr. Munyemana yafungiranaga abantu kuri segiteri kugira ngo abarokore, yavuze ko atari byo. Ati: "Njye yafunguye mpari, harunzemo abantu huzuye. Inama yabereye hano, arababwira ati, ibintu birakomeye, inkotanyi zirimo ziraza ntabwo zisubira inyuma, nimushyire ibintu mu bikorwa."
Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma y’iyo nama yabaye mu matariki abanza ya Gicurasi 1994, Dr Munyemana yavugiyemo ayo magambo, umuryango we wose bahise bawica.
Gashugi Jean Marie Vianney, komiseri muri Ibuka ushinzwe ubutabera mu Murenge wa Tumba, yavuze ko kujurira kwa Dr. Munyemana babifata nko kurushya abantu gusa, kuko ibyo yakoze byagaragariye benshi cyane ko yari n’inshuti y’umuryango we.
Yagize ati “Ibintu byabereye aha ngaha kubivuga birakomeye. Yatubereye impyisi. Ibintu byabaye i Tumba byagiyemo abantu bagera kuri batandatu barimo Dr. Munyemana Sosthène, uwo bahimbaga Ruganzu, Murekezi Vincent ufungiye mu igororero rya Mageragere, Remera Simeon, Félicien abandi ni abo bagiye batoza begeranya, batoza banabashyira ku itegeko."
Yakomeje avuga ko Abatsutsi bafungirwaga kuri segiteri, bicirwaga hepfo yayo bakabajugunya mu cyobo ndetse ko abantu bahakuye barengaga 300.
Gashugi avuga ko nubwo Dr Munyemana atemera ibyo yakoze, bizeye ubutabera ko buzabasubiza icyubahiro cyabo. Ati: "Twiringiye ubutabera ko buzakora akazi kabwo. nkuko bwari bwabikoze mbere buzongere bukomeze imbaraga kandi buturenganure. Niyo yakatirwa umwaka umwe nibura icyaha kiba cyamuhamye akumva ko ari umunyacyaha."
Yakomeje avuga ko ibikorwa by’ubwicanyi byose Dr Munyemana yari abirimo byose kuko yahabwaga raporo y’ibyabaye haba mu gitondo, ku manywa na nimugoroba.
Dr. Munyemana ni umuganga wakoreye mu Bitaro bya Butare, anigisha mu ishami ry’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rishinzwe ubuvuzi, kugeza ubu we akaba agihakana ibyaha ashinjwa, agasaba kuba umwere.
Biteganyijwe ko uru rubanza rw’ubujurire ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|