Abari mu rwego rw’imari baravuga ko ikoranabuhanga mu kwishyurana rigenda ryumvikana neza mu Rwanda

Imibare y’ubushakashatsi bukorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuri serivisi z’imari igaragaza ko muri 2024, 73% by’Abanyarwanda bakuze bakoze nibura igikorwa kimwe cy’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuye kuri 30% mu 2020.

Ibi byerekana ko Igihugu kiri hafi cyane y’intego yacyo yo kuba abaturage benshi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura no kwakira amafaranga.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturarwanda iri koranabuhanga, muri Gicurasi 2022, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Rwanda ICT Chamber n’abandi bafatanyabikorwa, batangije ubukangurambaga bwa "Twagiye Cashless".

Ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, abacuruzi n’ibigo, gukoresha uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwihutisha gahunda y’u Rwanda igana ku bukungu bukoresha uburyo bwo kwishyura butifashisha amafaranga mu ntoki (cashless economy).

Icyiciro cya kabiri cyabwo ari nacyo giheruka cyashize bugeze ku makoperative 577, amatsinda yo kwizigamira no kugurizanya 226, amashuri 547 hamwe n’abaturage barenga 14.500.

Ubwo kuri uyu wa Kane hatangizwaga ku mugaragaro icyiciro cyabwo cya gatatu, kizagera ku bantu hafi ibihumbi 50, biganjemo abanyeshuri, abibumbiye mu makoperative, abacuruzi n’abandi, hagaragajwe ko ikoranabuhanga mu kwishyurana rigenda ryumvikana neza mu Banyarwanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukwirakwiza ubumenyi bw’Ikoranabuhanga mu rugaga rw’Abikorera mu Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda ICT Chamber), Tinah Uwase agira ati “Twajyaga tubona ibyaha byinshi bikorwa, ugasanga umuntu agiye kurangura abantu bakamutega bakamwambura amafaranga, cyangwa se n’uburyo bwo guhererekanya amafaranga ugasanga biragoranye, tubona ko ari ngombwa ko dutangiza ubukangurambaga mu guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inovasiyo n’Ikoranabuhanga rishya muri MINICT, Esther Kunda, avuga ko iyi gahunda irenze kuba Abanyarwanda bamenya gukoresha serivisi z’imari z’ikoranabuhanga, ahubwo n’ukuntu bashobora kuzibyaza umusaruro.

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari bagera kuri 96% by’abakuze, aho mu 2025, konti za Mobile Money zari zimaze kugera kuri miliyoni 9.8.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka