Abasaga igihumbi barangije amasomo abinjiza mu ba Ofisiye bato ba RDF

Abanyeshuri 1029 barangije amasomo abemerera kuba ba Ofisiye bato (Junior Officers) mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu muhango wabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira.

Abarangije bahawe ipeti rya Second Lieutenant ryatanzwe na Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, mu muhango wahurijwe hamwe no kwizihiza imyaka 25 Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ryigisha abasirikare bo ku rwego rw’abofisiye bato.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo abemerera kuba ba ofisiye bato mu ngabo za RDF, bagize icyiciro cya 12, bakaba barimo abakobwa 117 bize mu bihugu by’inshuti, bose hamwe bakaba bari mu byiciro bine birimo, 182 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Ikindi cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 557 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa barimo abari basanzwe ari abasirikare bato 218 hamwe n’abari abasiviri 336 bafite impamyabumenyi mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye hamwe n’abanyeshuri 3 baturutse mu bihugu birimo Uganda na Repuburika ya Gineya.

Ikindi cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 248 bize igihe cy’amezi icyenda bijyanye n’uburambe bari basanganywe mu bijyanye n’umwuga wa gisirikare hamwe n’icyiciro kigizwe n’abofisiye 42 barangije amashuri mu bya gisirikare mu bihugu by’amahanga birimo Senegal, Kenya, Uganda, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza na Qatar, bose bakaba barahiye.

Abanyenshuri bahize abandi bahembwe na Perezida Paul Kagame, barimo Jean de Diue Iyakaremye wo mu cyiciro cy’abize igihe gito (Short Course), Yves Ndamukunda mu bize imyaka ine, Dan Atahobakangambila wo mu cyiciro cy’abaturutse mu bihugu by’amahanga akaba ari uwo muri Uganda, naho uwahize abandi muri byose ni Emmanuel Kayitare.

Abarangije bose bongerewe ubumenyi, indangagaciro imikorere n’imyifatire n’imyifatire myiza by’umwuga wa gisirikare, bakaba baragaragaje ubushake n’ubushobozi ntayegayezwa ko bazarinda igihugu cyabo, amajyambere yacyo, ndetse no kujya ahandi aho ari ho hose bakenerwa mu kugihagararira.

Urugendo bagenze ntabwo rwari rworoshye kuko 36 mu bo batangiranye batashoboye kusa ikivi ku mpamvu zitandukanye zirimo ubuzima, gutsindwa amasomo, n’izindi zirimo kutagira indangagaciro ziranga ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako, bwavuze ku mu myaka 25 ishize batangiye ibikorwa byo kwigisha ba ofisiye bato bahawe inshingano zo kwigisha no kurere mu ndangagaciro za gisirikare za kinyamwuga no kuba igicumbi cy’indashyikirwa.

Kuva muri 2015 kugera uyu munsi ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako rikaba rimaze kwaguka mu kwigisha amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kuko bafite amashami 11 arimo ubuhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu (Social and military Science), Ubuvuzi (General Medicine), Ubuhanga mu by’ubukanishi (Mechanical and energy engineering), Imibare (Mathmatics), Ubugenge (Physics), Ibinyabuzima (Biology), Ubutabire (Chemistry), Amategeko (Law), Ubuforomo (General Nursing), Ubuhanga mubya mudasobwa (Computer Engineering) hamwe n’Ubuhanga mu by’ubwubatsi (Civil Engineering).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka