Abanyeshuri baturutse mu bwongereza basobanuriwe uburyo u Rwanda rwakira abavuye mu nyeshyamba

Abanyeshuri 28 biga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abarimu babo baturutse muri SOAS University of London mu Bwongereza, basuye Ikigo gitegurira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abahoze ari abasirikare gusubira mu buzima busanzwe kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Aba bashyitsi bari mu rugendo rugamije gusobanukirwa uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Basobanuriwe amateka y’iki kigo, uburyo cyatangiye ndetse n’intego yacyo yo kwakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro barimo n’abavuye mu mutwe wa FDLR, bakitabwaho bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Professor Phil Clark waje ayoboye aba bashyitsi yavuze ko bishimiye cyane ibyo babonye i Mutobo, kuko byabahaye ishusho nyayo y’uburyo igihugu gishobora guhangana n’ingaruka z’amakimbirane.

Yagize ati:"Ibyo twabonye hano biradutangaje kandi biduhaye amasomo akomeye. Twari tuzi ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu nyandiko, ariko hano tubibonye mu buzima busanzwe. Uburyo abantu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bafashwa kongera kuba abaturage basanzwe ni urugero rwiza ku isi."

Mu gikorwa cyo gusobanurirwa imikorere y’iki kigo, hanatanzwe ubuhamya bw’abahoze mu mutwe wa FDLR, bagarutse ku buzima bubi babayemo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’uko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yo gutaha mu Rwanda.

Makuza Anastase yagize ati:" Nabaye mu nkambi ya Zaire dutegura urugamba rwo kugaruka gutera u Rwanda. Mu mwaka wa 1996 inkambi zarasenyutse duhungira mu mashyamba ya Zaire. Mu mashyamba twabayeho mu buzima bugoye cyane. Twari mu bwoba buhoraho, tudafite ubwisanzure cyangwa ejo hazaza. Twabwirwaga ibintu bitari ukuri ku gihugu cyacu ko iyo utashye bakwica. Ariko aho tugarukiye mu Rwanda twakiriwe neza, turigishwa, turaganirizwa, ubu mfite icyizere cy’ubuzima bushya."

Uwamahoro Rehema nawe yatanze ubuhamya bwe agira ati: “Twabaga mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragogo, intambara iteye umugabo wanjye we akomeza kurwana aracika aragenda aho yagiye simpazi. Ubwo nabonye mbuze aho kujya ndataha. Nashimye Igihugu cyanjye kuko twageze ino batwakira neza, baduha imyambaro, turya neza ntakibazo.”

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare Maj Gen (RTD) Jacques Nziza yashimangiye ko gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro igamije kubaka ubumwe n’amahoro arambye.

Yagize ati:"Turashimira cyane ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bukomeje gushyira imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Iyo hataba iyi politiki, ntibyari gushoboka ko abantu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagaruka bagahinduka, bakabana n’abandi mu mahoro."

Abasuye bagaragaje ko ibyo babonye bizabafasha mu masomo yabo no mu bushakashatsi bakora, bemeza ko u Rwanda rutanga urugero rwiza mu bijyanye no kubaka amahoro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka