Abanyeshuri 30 bahize abandi mu Cyongereza bagiye kwihugura mu Bwongereza

Abanyeshuri 30 bahize abandi mu marushanwa y’Icyongereza yiswe The Orator English Competition bahembwe kujya mu Bwongereza, aho bazamara ibyumweru bibiri bahugurwa mu rurimi ndetse bakishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka.

Aba banyeshuri batoranyijwe mu 120 bari bageze ku rwego rw’Igihugu, bahembwe tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga aya marushanwa agamije guteza imbere ubushobozi bwo kuvuga Icyongereza, kwandika no gutanga ibitekerezo mu ruhame.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko aba banyeshuri bazabera urugero bagenzi babo, ashimangira ko kumenya Icyongereza bibafasha gusobanukirwa neza n’andi masomo yigishwa muri urwo rurimi, bityo bikazamura ireme ry’uburezi.

Ati “Kumenya neza kuvuga, kumva no kwandika ururimi rw’icyongereza bizabafasha no kwiga neza andi masomo mwiga no kuyatsinda neza.”

Akomeza agira ati “Ujya kurahura amenya aho umuriro uri, mujyende murahure ubwenge mugaruke mu mashuri yanyu mukoreshe ubwo bumenyi muzaba muvanye mu bwongereza, bizabafasha gukomeza kwiga neza”.

Minisitiri yabibukije ko nubwo abanyarwanda bakunda gukoresha ikinyarwanda kubera kuvuga ururimi rumwe ni byiza no gukoresha n’ururimi rw’icyongereza kugira ngo barumenye neza bajye barwifashisha no mu gihe bagiye mu mahanga.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima, na we yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kwiga indimi z’amahanga kugira ngo rutazabura amahirwe yo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iki gikorwa mwateguye ni inyungu kuri uru rubyiruko kubigisha ururimi bazakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Minisitiri Dr Abdallah Utumatwishima avuga ko kwiga nabi indimi bituma n’umunyeshuri atazimenya neza. Yatanze urugero rw’uburyo yize icyongereza acyandika mu kinyarwanya ariko bikaba byaraterwaga ahanini nuko nabo bakigishwaga n’umwarimu utacyumva neza.

Ati“Uyu mwitozo mwazanye w’amarushanwa biraduha icyizere ko umwana atangiye gutya azavamo umuntu uzi ururimi azakoresha mu buzima bwe ndetse no mu kubaka igihugu cye afite ubumenyi bwuzuye”.

Mu bahembwe harimo 15 bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) na 15 bo mu cyiciro cya kabiri (A-Level).

Mutara Anabella wiga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, niwe wegukanye umwanya wa mbere yavuze ko intsinzi ayikesha kudacika intege kandi yabifashijwemo no kwihugura kenshi kuvuga icyongereza.

Ati “Aya mahirwe mbonye yo kujya mu Bwongenreza nzayifashisha niyungura ubumenyi nzakoresha mu masomo yanjye. Ndizera ko nzarangiza amashuri yishumbuye ndi ku rwego rushimishije”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka