Abanyenganda b’i Muhanga bafitanye ikibazo n’umuriro wa REG

Abanyenganda bakorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Muhanga, bavuga ko ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije, cyangwa ugenda bya hato na hato, kiza imbere mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo, bagasaba ko hakorwa ibishoboka kigakemuka byihuse.

Bamwe muri bo babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata, mu kiganiro kuri KT Radio yabasanze iwabo mu rugendo rw’iminsi ibiri imaze yimuriye yo ibigairo.

Uwari uhagarariye uruganda rukora amakaro rwa Mountain Ceramics Company Ltd, Eric Bugingo, avuga mu bibazo bibakomereye harimo icy’umuriro udahagije ndetse ukunda kubura.

Yagize ati “Tugitangira twabanje kugira imbogamizi yo kubura abakozi bazi gukoresha ikoranabuhanga dukoresha mu ruganda, ariko byafashe umwanya turabigisha, icyo kirarangira. Ikibazo gikomeye ni icy’umuriro nubwo bawuduhaye, kuko twebwe dukoresha imashini za ‘Robots’, bisaba kuyiha gahunda y’ibyo ikora (settings), iyo umuriro ugiye gato gahunda ihita ivamo, umuriro ugarutse rero bigusaba kongera kuyiha gahunda, igihe kikaba kiratakaye”.

Ati “Ikindi ni uko ibyari biri mu nzira bikorwa harimo n’ibitwikwa, umuriro iyo ugiye ni ukongera gutangira, ugasanga bimwe birangiritse. Iki kibazo twakigejeje ku bayobozi babishinzwe, turategereje ko gikemuka. Ikindi kibazo ni icy’amabuye dukoresha yitwa Rupari akunze kuboneka ahacukurwa amabuye y’agaciro, kubona ibyangombwa ngo tujye kuyakurayo biracyagoranye. Ikindi ni imihanda yo mu cyanya cy’inganda, iyo imvura yaguye iranyerera ugasanga amakamyo yayifunze, andi ntabashe kugera ku nganda yari agiyeho”.

Ikibazo cy’umuriro cyagarutsweho kandi na Ndacyayisenga Emmanuel, wari uhagarariye uruganda rukora sima rwa Cheetah Cement, wavuze ko kibadindiza mu mikorere.

Ati “Ikibazo cy’umuriro ugenda bya hato na hato kirabangamye kuko kidatuma uruganda rukora uko tubyifuza, gusa birazwi ko ari ikibazo rusange. Icyakora twakiganiriyeho n’ubuyobozi batwemerera ko hari ikigiye gukorwa kugira ngo kirangire”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Eric Bizimana yagize ati “Ikibazo cy’umuriro turakizi hariya mu cyanya cy’inganda ni muke, ariko hari umushinga mushya wo kongera umuriro mu Karere watangiye, by’umwihariko uzashyira umuriro uhagije mu cyanya cy’inganda. Abanyenganda rero bahumure, nyuma y’amezi macye iki kibazo cy’umuriro kizaba gikemutse burundu, kuko mu cyanya cy’inganda hazashyirwa agashami kihariye (sub-station). Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzaha ingo ibihumbi 10 umuriro”.

Imihanda iri mu nzira

Uyu muyobozi, yavuze ko ku bijyanye n’imihanda, inyigo yarakozwe, ukaba ari umuhanda w’ibilometero 3.4 bigomba gukorwa kandi imirimo yaratangiye. Ni imihanda itsindagiye neza ifite n’imifurege ikoze neza, ariko ngo mu gihe kirambye bazakora imihanda igezweho.

Yagize ati "Turateganya ko mu mezi atanu iyo mihanda izaba yarangiye."

Ku kijyanye no kuzana amabuye akenerwa mu ruganda rw’amakaro ariko icyangombwa kikagorana kuboneka, Bizimana yavuze ko bakomeza gukora ubuvugizi mu Kigo cy’Iguihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz kuko ari cyo kibifite mu nshingano, bityo bijye byihuta kuboneka, imirimo y’uruganda ntidindire.

Icyanya cy’inganda cya Muhanga gifite ubuso bungana na hegitari 135, ariko akarere gafite gahunda yo kucyagura kikagera kuri hegitari 200, kuko hakiri abifuza kuhubaka inganda nshya.

Abanyenganda bitabiriye iki kiganiro bashimiye cyane ubuyobozi bwa Kigali Today Ltd, bwabazaniye KT Radio i Muhanga, bakabasha kugaragaraza ibyo bakora, ndetse bakaba banahamije ko iyi mikoranre izakomeza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka