Abanyarwandakazi b’impanga bahahiye muri Canada bagarukana inkuru nziza

Josephine Murphy Bukuru na Joselyne Alexandre Butoyi ni amazina amaze kumenyerwa cyane mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza bakora babinyujije mu muryango ‘Shelter Them’.

Ni umuryango washinzwe n’aba Banyarwandakazi b’impanga baba muri Canada mu 2005, nyuma yo kubona ubuzima bushaririye abana b’inzererezi babamo kandi bamwe muri bo bafite imiryango.

Ibi bikorwa by’ubugiraneza batangiye babikorera gusa mu Mujyi wa Kigali kurusha mu zindi Ntara, ariko bigakorwa mu buryo bugoye kuko byabasabaga gukodesha inzu abana bafasha bacumbikirwamo, hamwe n’abagombaga kubitaho.

Ubwo buzima babubayemo mu gihe cy’imyaka igera muri irindwi, nta hantu hahamye bagira kubera ko uko bwije n’uko bukeneye ba nyiri nzu bongezaga ibiciro by’ubukode, kandi nyamara bo bumva bifuza gushinga umuryango uhamye ariko ntibibakundire kubera ukuntu bahoraga bimuka.

Ubwo buzima babagamo nibwo bwatumye ubwo mu Mujyi wa Toronto muri Canada, haberaga Rwanda Day, muri Nzeri 2013, izi mpanga zisaba Perezida Paul Kagame ahantu bashobora gukorera ibikorwa byabo, akabibemerera, nyuma bakaza guhabwa ubutaka bufite ubuso bwa hegitari zirenga eshanu mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.

Nubwo yari intambwe ya mbere y’igisubizo ku bibazo bari bafite ariko ngo ntabwo byari byoroshye muri icyo gihe bitewe n’uko aho bari bahawe hari hakiri mu gice cy’icyaro kigizwe n’ishyamba nta n’imihanda igerayo.

Batunguwe n’uko Akarere bahawemo ikibanza ari ko kubatswemo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali

Mu buhamya bwa Bukuru, avuga ko nyuma yo kugaragariza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko nubwo baba hanze y’u Rwanda bagiye guhaha kandi bakaba bifuza ko babisangira n’igihugu cyabo.

Ati “Ikibanza yarakiduhaye, naravuze nti mama turapfuye, ikibanza tugiye mu cyaro hatagira n’umuhanda, bisaba ko umuntu afata umuhoro agatema ikigunda kugira ngo abone inzira acamo. Mama arambwira ati ariko mwa bana mwe mwagiye musenga, nti amasengesho yawe ndayubaha, tuzaba tureba.”

Arongera ati “Ejo bundi tugiye kumva ngo niho hagiye kuba ikibuga cy’indege, ibintu byose birahaje, imihanda irubatswe, ibintu byose birakorwa, none ubu Bugesera iraka, muri Canada tuba tubona isa neza, ariko natwe kubona twarafashe ikibanza nyakubahwa yaduhaye ntitugipfushe ubusa, tukaba tukibyaje umusaruro numva bimpesheje agaciro.”

Kuri ubu babinyujije mu muryango ‘Shelter Them’ ku bufatanye na BK Foundation, Bukuru na Butoyi, bubatse Urugo mbonezamikurire y’abana bato rw’icyitegererezo (ECD) irererwamo abana b’abahungu n’abakobwa barenga 100, mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.

Aho rwubatswe uyu muryango wahubatse n’amashuri abanza yigamo abana barenga 100, bakagira abandi barenga 50 barihira mu mashuri yisumbuye hamwe n’abandi 15 barihirwa Kaminuza.

Ibikorwa byabo byarenze gufasha abana bigera ku gihindurira ubuzima bw’abarenga ibihumbi bitatu

Bukuru avuga ko bagitangira ibikorwa byabo mu Karere ka Bugesera basanze ababyeyi bo mu Murenge wa Nyarugenge, bafite ubukene, batangira gukorana ibikorwa bitandukanye byahereye ku guhindura imyumvire yabo kugera aho bageze ku rwego rwo kubabumbira muri koperative zikora ibikorwa birimo kuboha, kubaha aho bahinga bakabona ibibatunga bagasagurira n’isoko, ku buryo bakuramo amafaranga yo kwifashisha mu ngo zabo.

Ati “Aha ngaha aho turi ubungubu, imiryango yo muri Gateko irimo abantu ibihumbi bitatu bari mu miryango 85 itishoboye, dukorana n’abantu batishoboye ku buryo badashobora kugaburira umwana buri munsi, bamushyire mu ishuri, ubu dufite imiryango 85, turihira 100%.”

Yungamo ati “Nibo twashyize mu makoperative, ubu ngiye muri Canada gushakira isoko bariya baboha, nibagera ku rwego rwiza ni ukujya tujyanayo kugira ngo nitujya tubahemba ntihazagire uwo twongera gufasha.”

Josianne Mukeshimana ni umuyobozi w’ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, akaba umwe mu bafashijwe bakanarihirwa amashuri afite imyaka itandatu gusa y’amavuko, kugeza n’ubu akirihirwa Kaminuza na‘Shelter Them’. Avuga ko nyuma y’uko nyina yitabye Imana, we n’abavandimwe be batanu batari borohewe n’ubuzima, ariko akaza guhindurirwa ubuzima n’uwo muryango.

Ati “Banyigishije ko nta kure habi umuntu atava, nta na kure heza atagera. Ibyo byansigayemo, binfasha kwiga nshyizeho umwete, uyu munsi nterwa ishema no kubona umukobwa wari ukeneye ubufasha, ubu afasha urundi rubyiruko kunguka ubumenyi binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya. Intego yacu ni ukubaha amahirwe nkayo nahawe kugira ngo bibafashe guhindura ubuzima bwabo n’imiryango yabo.”
Bafite gahunda yo gufatanya na Leta kugera ku ntego za 2050 barandura ubukene burundu mu Banyarwanda

Babinyujije mu Muryango ‘Shelter Them’, Bukuru na Butoyi bafite intego yo gufatanya na Leta y’u Rwanda kugera mu cyerekezo cya 2050 nta mukene uri mu Rwanda.

Bukuru ati “Ibikorwa by’u Rwanda aho bigeze tubirimo n’icyerekezo 2050, twifuza kwereke Perezida aho tugeze n’aho dushaka kugera, atwongere n’ibindi bibanza, tujye no mu yindi Midugudu, twubake amashuri, amazu, abaturage bajye mu makoperative, turandure ubukene, niho n’icyerekezo 2050 kigana, turava mu bantu batishoboye kugera hagati aho bifashije nta muntu ubafasha. Gusa bakeneye ko ubaha uburyo, nibamara kwifasha ubakore mu ntoki uti mwarakoze, dukomeze dufashe abandi kugera u Rwanda rwose rurangiye, niyo gahunda yacu.”

Basanga Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwiha agaciro bakumva ko nabo bakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha badategereje gusa akimuhana, bakishakamo amafaranga kuko nta kiryoha yo kugira ibikorwa byanyu byiza mwagizemo uruhare.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka